Umufaransa ukinira B&B Hotels Pro KTM, Pierre Rolland ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2021, Eyob Metkel wakoze impanuka atakaza umwenda w'umuhondo ufatwa n'umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian.
Agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2021, kakorewe muri Kigali. Abasiganwa bahagurikiye Convention Centre basoreza Mont Kigali, bakoze ibilometero152,6.( mu Mujyi wa Kigali, ikanyura Gatsata, Gicumbi, kwa Nyirangarama igakomereza Shyorongi mbere yo gukomeza kuri Magerwa, igasoreza Mont Kigali.)
Muri aka gace amanota ya sprint ya mbere yegukanywe n'umunya-Ertrea, Goytom Tomas. Amanota y'umusozi wa kabiri yegukanywe na Rolland Pierre, akaba yatangiwe Nyirangarama aho bari bamaze gukora ibilometero 100.6.
Amanota y'agasozi ka mbere yegukanywe na Teugels Lennert. Uy'umusozi wa Gako yegukanywe na Rolland Pierre , bari bamaze gukora ibilometero 121.1.
Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 41 bageze mu Kadobogo mu Murenge wa Kageyo ho muri Gicumbi, abakinnyi barindwi bari imbere basize igikundi ho amasegonda 42.
Pierre Rolland wasize abandi bose ageze i Kanyinya, yaje no kumanuka umusozi wa Shyorongi wenyine, yasize igikundi kigabanyije mu matsinda 3 iminota 5 n'amasegonda 34.
Mu bilomtero 10 bya nyuma, umunya-Eritrea wari ufite umwenda w'umuhondo, Eyob Metkel yaje gukora impanuka.
Pierre Rolland wa B&B Hotels Pro KTM yakomeje gusiga abamukurikiye ndetse aza kwegukana aka gace akoresheje amasaha 3, imonota 46 n'amasegonda 3, yasize Vuillermoz wa Total Directe Energe wabaye uwa 2 amasegonda 50.
Abakinnya b'abanyarwanda ntabwo bahiriwe n'aka gace kuko kugeza muri 15 ba mbere basizwe iminota irenga 3 nta munyarwanda warimo.
Eyob Metkel wakoze impanuka yahise anatakaza umwenda w'umuhondo, ku rutonde rusange umunya-Espagne ukinira Total Directe Energe, Rodriguez Martin Christian ni we wahise afata umwenda w'umuhondo, amaze gukoresha amasaha 20, iminota 38 n'amasegonda 10. Eyob yahise afata umwanya wa 19 aho asigwa iminota 4.
Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric, ari ku mwanya wa 24 asigwa iminota 9 n'amasegonda 58 na Rodriguez wa mbere.