Ferron Valentin, umufaransa ukinira ikipe ya Total Direct Energe ni we wegukanye agace ka 4 ka Tour du Rwanda 2021, aho umunyarwanda ukinira Benediction Ignite, Banizabayo Eric yaje ku mwanya wa 3.
Uyu munsi hakinwaga agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, ni ku nshuro ya gatatu ririmo kuba kuva rigiye ku rwego rwa 2.1, abasiganwa bahagurukiye Kimironko berekeza Musanze aho basoreje imbere y'isoko, bakoze ibilometero 123,9.
Bamaze kugenda ibilometero 38, abakinnyi icyenda bari bamaze kujya imbere basize igikundi +3'20'. Bari barimo Uhiriwe Byiza Renus ariko bamusigiye ku kilometero cya 39.
Bageze mu Karere ka Rulindo. Abakinnyi umunani bari imbere bari basize igikundi ho 3'50''.
Ku kilometero cya 70, abakinnyi 8 bari bamaze gusiga igikundi iminota 4 n'amasegonda40.
Ikinyuranyo cyakomeje kwiyongera aho bageze ku bilometero 92 ikinyuranyo cyari cyigeze ku minota itandatu n'amasegonda 20 hagati yabo n'igikundi.
Nsengimana Jean Bosco ku bilometero 106 we na Lennet Teugels bafashe batanu bari imbere bayoboye aho basigaga igikundi iminota igera muri 6.
Habura ibilomtero 8, igikundi cyari gitangiye kongera umuvuduko, ikinyuranyo cyari gisigayemo ni iminota ibiri n'amasegonda 45.
Ku kilometero cya nyuma, Manizabayo Eric yakurikiye Rolland na Ferron bari bamaze gucomoka.
Aka gace kaje kwegukanwa n'umufaransa Feron Valentin ukinira Total Direct Energe akoresheje amasaha 3 iminota 13 n'amasegonda 47, yakurikiwe n'umufaransa mugenzi we Pierre Rolland ukinira B&B Hotel Pro KTM, Manizabayo Eric 'Karadiyo' aho bamusize amasegonda 4.
Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yaje ku mwanya 7 aho bamusize amasegonda 46, Byukusenge Patrick ku mwanya wa 23 asizwe umunota n'amasegonda 40, Hakizimana Seth yasizwe umunota n'a'asegonda 46.
Ku rutonde rusange, umunya-Colombia, Sanchez Brayan ni we wagumanye umwenda w'umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 13, iminota 20 n'amasegonda 18. Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa 28 aho arushwa iminota 5 n'amasegonda 53.
Amanota y'umusozi wa mbere yegukanywe na Nsengimana Jean Bosco, ni ayo mu Cyanya cy'Inganda. Amanota y'agasozi ka kabiri yegukanywe na Goytom Sultan, Manizabayo Eric yegukana ay'umusozi wakurikiyeho.
Amanota ya SPRINT ya mbere yegukanywe na Lennert Teugels, amanota ya Sprint ya kabiri ni yongeye nayo arayegukana.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufaransa-yegukanye-agace-ka-kigali-musanze-umunyarwanda-aba-uwa-3