Umugabo n'umugore batunguwe no guhurira mu modoka ibazana mu Rwanda nyuma y'iminsi bakorerwa iyicarubozo muri Uganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho nyuma yo kugezwa ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa Sita z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021.

Abazanwe barimo ab'igitsina gore batatu n'ab'igitsina gabo 14 bose bahuriza ku kuba barafashwe babwirwa ko ari intasi z'u Rwanda nyamara harimo abakoraga imirimo y'ubushabitsi, abigaga muri kaminuza zo muri iki gihugu n'abafashwe bagiye gusura imiryango yabo iba muri iki gihugu baciye mu nzira zemewe n'amategeko.

Mu bafashwe kandi harimo umugabo n'umugore bamenye ko bose bari bamaze hafi amezi ane bafunze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo bahuriraga mu modoka yari igiye kubazana mu Rwanda.

Uwimfura Jean d'Amour wari usanzwe akorera Jaguar izwiho gutwara abantu mu Rwanda no muri Uganda, avuga ko yagiye gutura muri iki gihugu mu 2019 kugira ngo yegere akazi, muri Mutarama uyu mwaka avuga ko aribwo yatawe muri yombi asanzwe iwe mu rugo aryamye bamubaza ibyangombwa akoresha arabibereka ndetse anabereka ikarita y'akazi ariko baranga baramujyana.

Ati 'Banjyanye banyambitse ikintu cy'ikigofero nisanga ndi ahantu mu nzu, mbazwa ibintu bijyanye n'inshuro njya kuri Ambasade y'u Rwanda, ngo impa amafaranga inshuro zingahe? Barankubita ku rwego rwo hejuru, nakubiswe amasaha arenga atanu, nkubitwa umunsi wa mbere uwa kabiri, icyumweru cyashira nkongera nkakubitwa.'

Uyu mugabo yavuze ko bakubiswe munsi y'ibirenge mu mugongo akabazwa abantu Ambasade ikunda guha amafaranga ngo yabihakana akongera agakubitwa kugezwa ubwo yamaze ibyumweru bibiri ajya kwihagarika hakaza amaraso ahora abazwa umubare w'abanyarwanda boherejwe kuneka Uganda.
Uwimfura yavuze ko mu cyumba yari afungiwemo barimo ari abanyarwanda 43 hakaba haje abagera kuri 12 naho abandi basigara mu buzima bukakaye.

Yatunguwe no guhurira mu modoka n'umugore we

Uwimfura avuga ko yatunguwe no guhurira mu modoka n'umugore we nawe afunguwe agaruwe mu Rwanda ngo kuko atigeze amenya amakuru y'uko nawe yatawe muri yombi agafungwa.

Ati ' Ntabyo nari nzi sinarinzi ko nawe yafunzwe namubonye tukinjira mu modoka bambwiye ko tugaruwe mu Rwanda.'

Uyu mubyeyi we utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko yacuruzaga imyenda muri iki gihugu akaba yarafashwe mu kwezi kwa Mbere nyuma y'uko umugabo we nawe atawe muri yombi.

Yavuze ko abasirikare bamutwaye bamubeshya ko ahantu bamutwaye ari buhite agaruka nyamara ngo akinjira mu modoka bahise bamwambika ikigofero ku buryo atamenya aho agiye.

Ati ' Banjyana ahantu batangira kumbaza amafaranga mpabwa kugira ngo neke Uganda, icyo gihe barankubise bikomeye kugeza ubwo imbaraga zinshiramo burundu bahita bahamfungira nyuma naje kubaza uwatuzaniraga ibiryo aho turi uko bahita ambwira ko hitwa Nakawa.'

Uyu mubyeyi yavuze ko aho Nakawa buri muntu afungirwa mu musarane akajya akubitwa buri gitondo na ni mugoroba abazwa ibyo ahabwa kugira ngo aneke iki gihugu abandi bakabita intumwa za Perezida Kagame zagiye kubatesha umutwe.

Yasabye Leta y'u Rwanda kubafasha bakagaruza ibintu byabo basize muri iki gihugu birimo imitungo, amafaranga bambuwe ndetse n'abakoraga ubucuruzi bagasubizwa ibyabo.

Rwasa Cassien ufite imyaka 60 we yavuze ko yagiye muri Uganda agiye gushakisha umwana we aho yari yabwiwe ko yagize ikibazo cy'uburwayi ubwo yari agarutse mu Rwanda ngo nibwo yafashwe ahita ajyanwa muri gereza mu gihe cy'ukwezi kose.

Ati ' Muri gereza baradukubise cyane wambitswe ikigofero ku buryo utabasha kumenya naho uri, nk'ahantu twari dufungiwe ni mu nzu ahantu hasi mu buvumo ku buryo utapfa gusobanukirwa n'aho uri.'

Uyu musaza yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujyayo kwitonda bakamenya ko badakenewe muri iki gihugu ahubwo bagakorera mu Rwanda aho bafite umutekano uhagije.

Kuva mu mwaka wa 2017 Abanyarwanda batangiye gukorerwa iyicarubozo muri iki gihugu abandi bagahatirwa kujya mu mutwe w'iterabwoba wa RNC, hagiye haba ibiganiro bitandukanye hagati y'ibihugu byombi ariko kugeza ubu ntacyo biratanga.

Basabye Leta y'u Rwanda kubafasha kugaruza imitungo yabo bafite muri Uganda
Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu ni 17 bose bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-n-umugore-batunguwe-no-guhurira-mu-modoka-ibazana-mu-rwanda-nyuma-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)