Bahavu Usanase Jannet n'umugabo we Fleury Legend basubije bimwe mu bibazo abakundana bakwiye kubazanya mu rukundo rwabo. Ibi babikoze babinyujije kuri YouTube channel yabo ariyo Fleury&Janet aho buri umwe yari yateguye ibibazo byo kubaza mugenzi we.
Bimwe mu bibazo bijyanye n'urukundo rwa Bahavu na Fleury harimo n'icy'igisobanuro cy'urukundo rwabo mu ijambo rimwe cyabajijwe Bahavu aho yavuze ko urukundo rwabo ari umunezero. Fleury nawe yunzemo avuga ko koko urukundo rwabo ari umunezero.
Bahavu yabajije Fleury icyo asobanuye mu buzima bwe nuko Fleury avuga ko Bahavu asobanuye ubuzima, urukundo ndetse n'ibyishimo muri make avuga ko Bahavu ari byose bye. Fleury akivuga ibi, amarangamutima ya Bahavu yahise azamuka maze barasomana.
Comments
0 comments