Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi mu muziki, ku munsi umugore we, Jeannette Muhawenimana yizihizaho isabukuru y'amavuko yamubwiye amagambo aryoheye amatwi.
Buri tariki ya 7 Gicurasi 2021, umugore wa Danny Vumbi akunze kwita Mama Jayz yizihiza isabukuru y'amavuko.
Kuri iyi nshuro abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Danny Vumbi yabwiye umugore we ko n'ubwo abantu benshi bamwita uko bashaka bitewe n'uburyo baziranye ariko kuri we ni byose bye.
Ati'Bamwe bagufata nk'umuntu usanzwe baziranye; abandi bakagufata nk'umuturanyi wabo; hari abakuzi nk'uwo bafitanye isano hari n'abakubona nk'umukozi cyangwa umukoresha muri ubu buzima bwacu bwa buri munsi. Njye rero si uko; kuri njye uri umubyeyi, uri nyina w'abana banjye, nyina w'umuntu; inshuti yanjye; byose byanjye. Umunsi mwiza w'amavuko.'
Danny Vumbi n'umugore we bamaranye imyaka 16 babana nk'umugabo n'umugore. Bakoze ubukwe nyuma yo kumara imyaka ine. Urukundo rwabo rwatangiriye mu ngando z'abanyeshuri rukomereza muri kaminuza none ubu bafitanye abana batatu b'abahungu.
Ni bamwe mu byamamare bafite ingo zishikamye mu rukundo ku buryo bugaragara. Bakunda gukorera hamwe haba mu bijyanye n'umuziki w'umugabo n'ibindi bikorwa byabo by'ubucuruzi.