Umuhanzi mu njyana ya Afro beat Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yashize hanze indirimbo igaruka ku butumwa bugenewe abantu b'abanyamashyari babiba urwango muri sosiyete, ni indirimbo Danny yise Kabiri.
Mu kiganiro Danny Vumbi yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, yagarutse ku butumwa buri mu ndirimbo ye nshya Kabiri, yagize ati 'Ubutumwa bukomeye nabugeneye abanyamashyari kuko mvugamo ko 'ababiba urwango n'inzigo uretse agahinda nta nyishyu ishyari ni umwanzi w'imbere mu mutima w'aho ryaritse.'
Avuga ko iyi ndirimbo kandi ivuga ku byifuzo abantu bagirira abandi byaba byiza cg ibibi igamije kurwanya no gukebura abanyeshyari.
Danny Vumbi yasoje avuga ko afite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi ndetse kandi ko anateganya kuzakora igitaramo, Danny ati 'mfite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi muri uyu mwaka, koronavirusi yakomeza kuba imbogamizi ku bitaramo nkazategura igitaramo kuri social media nibura 1 muri uyu mwaka'.
Umva hano indirimbo Kabiri ya Danny Vumbi:
The post Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n'ababiba urwango muri bagenzi babo. appeared first on RUSHYASHYA.