Umuhanzi witwa Nfasis wo muri Dominican Republic, yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yari yambaye mu bukwe bwe n'umukunzi we Diana Vargas.
Uyu muhanzi yari yambaye agapira n'ikabutura icikaguritse aho kwambara ikositimu nkuko abandi bakoze ubukwe babigenza
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,abantu benshi barakariye uyu muhanzi kubera iyi myambarire idahwitse ndetse bamwe ntibatinye kumubwira ko bahita bamubenga aje yiyambariye uko ashatse.
Umugore we Diana byamurenze maze ajya ku rukuta rwe rwa Instagram arandika ati: "Kuza mu bukwe gutya, byibuze iyo wambara na karuvati".
Uretse kuba uyu mugabo yaje yambaye uko yishakiye,nta n'ururabo cyangwa n'ikindi kintu kigaragaza ko agiye gukora ubukwe yitwaje ndetse ntiyigeze anaseka.
Bamwe bibasiye uyu muhanzi.Umwe ati "Sinakwita ku rukundo ngukunda,ariko ntabwo wari ukwiriye kuza mu bukwe bwawe wambaye utyo.
Undi yagize ati "Ese ubu ibi tubyite ngo iki?.Iyo n'uyu mugore yagombaga gufunga isura akaba aritwe duseka."
Undi yagize ati "Nzashyira imbaraga mu bukwe bwanjye bitewe n'izo umugabo wanjye yashyizemo.Niyanga kwambara karuvati nzambara ikariso twese tube abasazi."
Benshi babwiye uyu mugabo kuri aya mafoto yashyizwe kuri Facebook ko nibura iyo aseka byari kugaragara ko nibura yaje muri ubu bukwe abushaka.