Xueli ukomoka mu Bushinwa atangaza ko yatawe n'ababyeyi be akiri uruhinja arererwa mu kigo cy'imfubyi nyuma yo kuvukana ubumuga bw'uruhu, gusa byatumye avamo umunyamideli ukomeye cyane ku Isi.
Ubusanzwe mu Bushinwa abafite ubumuga bw'uruhu bafatwa nabi ndetse bavuga ko ari igisebo ku muryango ufite bene aba bantu.Abafite ubu bumuga ntibaba basa nk'abandi ku ibara ryuruhu nkuko uyu Xueli yari afite imisatsi yera cyane ,ndetse akabangamirwa n'imirasire y'izuba.
Ariko uko kudasa n'abandi byatumye Xueli bimwugururira imiryango mubyo kumurika umudeli. Ubu ku myaka 16, aragaragara mu kinyamakuru gikomeye cya Vogue ndetse yamamariza abacuruza imyambaro igezweho.
Xueli atangaza ko yatangiye kumurika imideli afite imyaka 11 y'amavuko. Akomeza avuga ko mu kumurika imideli, ukudasa n'abandi ari umugisha ukomeye aho kuba umuvumo ndetse ko byatumye amenyekana hose.
Xueli asigaye amurika imideli
Src:BBC
Comments
0 comments