Umukozi wa RIB yafatiwe mu cyuho yakira ruswa -

webrwanda
0

Uwatawe muri yombi ni ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi, yafashwe yakira ruswa kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze ukekwaho icyaha cy’ubugome.

RIB yaburiye abijandika mu byaha birimo na ruswa yibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese uzabyishoramo kuko ari icyaha kimunga igihugu nk’uko biherutse no kugarukwaho mu kwezi gushize n’Umunyamabaganga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle.

Icyo gihe yavuze ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa na gato ndetse ko hari abamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho iki cyaha.

Yavuze ko muri RIB iyo hari umukozi wagaragayeho imyitwarire yo kurya ruswa, akurikiranwa.

Ati “Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo ari cyo cyose cyerekana ko ufite imyitwarire iganisha kuri ruswa, kuri RIB ni ikosa ridashobora kukugumisha mu kazi dukora iperereza, tugakora dosiye , icyaha cyamufata agahita yirukanwa”

Abatanga amakuru kuri ruswa hari itegeko ribarengera nubwo baba bagize uruhare muri iki cyaha. Itegeko no 44 ryo ku wa 06/09/2017 rirengera abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko rigena ko n’umuntu watanze ruswa ariko agatanga amakuru mbere y’uko inzego zibishinzwe zitangira kumukoraho iperereza aba atagikurikiranywe, mu gihe yabikoze mu rwego rwo kuzifasha kubona amakuru n’ibimenyetso bifatika kuri icyo cyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko kugeza muri Mata uyu mwaka abakozi barwo bagera kuri 34, bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho icyaha cya ruswa guhera mu 2017 ubwo urwo rwego rwashyirwagaho.

Uwafashwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kamembe mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)