Umuntu wese wifuza gusura Africa namugira inama yo kujya mu Rwanda- J. Cole #rwanda #RwOT

webrwanda
0

J. Cole ubu uri mu baraperi ba mbere ku Isi, yavuze ibi mu butumwa bwuzuye imbamutima yashyize hanze, aho yishimiye kuba yarakinnye muri iri rushanwa rya BAL.

Yatangiye anashimira ikipe ya Patriots ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rya BAL yaraye inashimishije Abanyarwanda ubwo yabonaga itike ya 1/2 mu mukino wanarebwe na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Emmanuel Macron w'u Bufaransa uri mu Rwanda.

Yashimiye abakinnyi bakinanye, abatoza ndetse n'abandi bakozi b'iriya kipe bamufashe nk'umuvandimwe.

Yagize ati 'Nize byinshi mu byumweru bicye twamaranye. Mwishyuke ku ntsinzi y'iri joro kandi amahirwe masa mu mukino ukurikira.'

Yanashimiye Kompanyi ya Puma yamufashije kugera mu Rwanda mu ndege yihariye ndetse ikanamusubizayo.

Yasoje ashimira u Rwanda ndetse n'Umujyi wa Kigali wamwakiriye. Ati 'Ubutaka bwiza ndetse n'abaturage beza.'

Akomeza agira ati 'Kuri buri wese wifuza gusura cyangwa kujya ku mugabane wa Africa, nkurikije buri kimwe nabonye cyangwa numvise, namugira inama yo gusura Kigali n'u Rwanda muri rusange.'

Yasoje ashimira abantu bose bagiye bagira ibyo bamuvugaho ndetse n'abavuze ko adafite ubunararibonye mu gukina Basketball. Ati 'Ndateganya kubimenya.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuntu-wese-wifuza-gusura-Africa-namugira-inama-yo-kujya-mu-Rwanda-J-Cole

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)