Iyi mpanuka ibaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, yabereye Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ni impanuka y'ikamyo yari ipakiye amabuye yo kubakisha yagonze imodoka nto izwi nk'ivatiri yari itwaye n'uyu Munyamakuru Angel Mutabaruka.
Uyu munyamakuru Angel Mutabaruka, yabwiye UKWEZI ko iyi kamyo yahurudutse igakubita iyi vatiri ku rubavu rw'iburyo aho yari anicaye ariko Imana igakinga akaboko.
Imodoka ya Angel Mutabaruka yangiritse cyane ku gice cy'imbere aho iriya kamyo yayikubitse ariko akavamo ari mutaraga.
Angel Mutabaruka avuga ko uretse kuba imodoka ye yangiritse cyane ariko we ntacyo yabaye ndetse ko atanakomeretse.
UKWEZI.RW