Umunyamakuru Jado Castar muri Komite Nyobozi nshya ya FRVB yatowe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amatora ya Komite Nyobozi y'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda 'FRVB', yasize Ngarambe Raphael ari we utorewe kuyobora iri shyirahamwe, ni mu gihe umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu[Jado Castar] yabaye visi perezida wa kabiri.

Uyu munsi nibwo habaye Inama y'Inteko Rusange ya FRVB, ku murongo w'ibyigwa harimo n'amatora.

Aya matora aba yarabaye ku wa 27 Werurwe 2021 ariko aza guhagarikwa na MINISPORTS kuko atari akurikije amabwiriza.

Amatora akaba yabaye uyu munsi aho hatowe Komite Nyobozi izakora mu gihe cy'imyaka 4 isimbura iya Karekezi Leandre.

Perezida wa Komite Nyobozi ya FRVB, yabaye Ngarambe Raphael, uwo bari bahanganye kuri uyu mwanya, Dr Kabera Callixte waturutse muri UTB WVC, yakuyemo kandidatire ye, bivuze ko yari umukandida umwe rukumbi, yatowe n'abantu 31 muri 32 batoye.

Visi perezida wa mbere yabaye Nsabimana Eric waniyamamazaga wenyine kuri uyu mwanya.

Umunyamakuru w'imikino akaba yari n'umutoza wa Kirehe VC, Bagirishya Jean de Dieu wamamaye nka Jado Castar yabaye visi perezida wa kabiri.

Mucyo Philbert wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe ya UTB VC(Team Manager), yabaye umunyamabanga mukuru ahigitse Nshimiyimana Innocent wa Gatenga VC na Dr Ndayambaje Jean Bernard wa UR Nyarugenge.

Umubitsi mukuru yabaye Karigirwa Grâce wiyamamaje aturutse muri APR WVC, yatsinze Mukasine Josiane wa RRA WVC.

Ku mwanya wa Biro y'Inteko rusange, hatowe Karekezi Leandre wari usanzwe ari perezida wa FRVB akaba yiyamamaje wenyine,ni nyuma y'uko Zawadi Geoffrey waturutse muri REG VC abivuyemo.

Visi perezidae we yabaye Mutabazi Aline wiyamamazaga wenyine.

Ngarambe Raphael ni we watorewe kuyobora FRVB
Jado Castar yabaye visi perezida wa kabiri
Mucyo Philbert yabaye umunyamabanga
Karigirwa Grâce yabaye umubitsi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-jado-castar-muri-komite-nyobozi-nshya-ya-frvb-yatowe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)