Umunyamakuru Michèle uzwi muri 'Samedi Detente' yahawe kuyobora Magic FM #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamakuru wamenyekanye mu biganiro by'imyidagaduro, asanzwe azwi kuri iyi Radio yahawe kuyobora aho akora ibiganiro byo gususurutsa abantu.

Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko uyu munyamakurukazi yahawe izi nshingano zo kuyora Magic FM mu minsi micye ishize akaba amaze icyumweru ari umuyobozi wayo.

Ahawe izi nshingano aho asimbuye Uwera Jean Maurice wari umaze imyaka itatu ayobora Magic FM kaba asanzwe na we ari Umunyamakuru wa kiriya kigo RBA ubu akaba yashyizwe mu ishami ry'amakuru.

Michèle Iradukunda amenyerewe cyane mu biganiro nka Samedi détente gica kuri Radio Rwanda, na Waramutse Rwanda gitambuka kuri Television Rwanda mu gitondo.

Uyu mugore kandi afatanyije na bagenzi be batatu barimo abasanzwe bari mu mwuga w'Itangazamakuru baherutse gutangiza ikiganiro bise Ishya gitambuka kuri Television Rwanda.

Iki kiganiro kigaruka ku ngingo zinyuranye zirimo ibisanzwe biba ku bari n'abategarugori mu buzima bwabo bwa buri munsi, ntagihe kinini kiramara ariko gikomeje gukundwa kubera ibikivugirwamo birimo kwerura bimwe mu bidakunze kuvugwa mu buzima bw'abakobwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-Michele-uzwi-muri-Samedi-Detente-yahawe-kuyobora-Magic-FM

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)