Umwuka Wera ni we utanga ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa ku bw'Umwuka wayo uba muri mwe (Abaroma 8:1)

Umwuka Wera ni Umwuka w'ubuzima! Iyi ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko azakomeza (azaha ubuzima) imibiri yanyu ibora natura muri mwe. Ibi bivuga ko umuntu utarahinduka akaba atarakira Umwuka Wera aba atuye mu rupfu mu mwuka. Mu yandi magambo, ibyo akora byose bizarangirira mu rupfu kuko adafite utanga ubuzima ari we Mwuka Wera.

Nta cyo bivuze uko waba ugeze kure kose, ushobora kuba umaze gutakaza ubucuruzi bwawe n'umutungo wawe ukaba ubarirwa mu gihombo, none ubu ukaba utekereza ko ubuzima bwose burangiye. Icyo ukeneye ni ukumenyana kurushaho n'Umwuka Wera. Azakuzamura agukure aho umutungo wawe wafungiye nk'uko yazuye Yesu mu bapfuye.

Azasubiza ubuzima mu bucuruzi bwawe, mu kazi kawe, ndetse anaguhe ubuzima buzira umuze. Azazana ubuzima muri buri gace k'ubuzima bwawe!

Wavutse ubwa kabiri kandi wakira Umwuka Wera. Wa Mwuka Wera wazuye Yesu mu bapfuye ubu atuye muri wowe. Azagutera kwera imbuto no kurumbuka muri buri gace k'ubuzima bwawe. Kora uko ushoboye umenye uyu Mwuka Wera w'igitangaza kandi urusheho gusabana na We kugira ngo ubuzima Bwe bubashe kwigaragaza byimazeyo muri wowe

Muri macye mureke akure ikijyanye n'urupfu cyose mu buzima bwawe, kandi umureke ahe ubuzima umubiri wawe, umutungo, urushako, imishinga, akazi n'ikindi cyose kikureba.

Isengesho:

Data mwiza, ndagushimira kuko wa Mwuka wazuye Yesu mu bapfuye atuye muri jye. None rero nuzuweho n'ubuzima bw'Imana kuko uwo Mwuka yahaye ubuzima umubiri wanjye ubora kandi atunganya ibyanjye byose, mu izina rya Yesu. Amen!

Inkomoko: 'Urusobe rw'Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Umwuka-Wera-ni-we-utanga-ubuzima.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)