UR na RDB bari guhugura abarangije Kaminuza kwitegura no gukora neza akazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0


Kaminuza y'u Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), iri guhugura abiga n'abarangije kaminuza ku mikoranire hagati y'abakozi hagamijwe kubongerera ubushobozi bwo gukora buzabafasha guhangana ku isoko ry'umurimo.

Ayo mahugurwa yiswe 'Soft skills for work readiness training' mu rurimi rw'Icyongereza ari gutangwa kuva ku wa 26 Mata kugeza ku wa 9 Gicurasi 2021, yitabiriwe n'abiganjemo abarangije kaminuza bafite cyangwa badafite akazi, ndetse n'abacyiga bifuza ubwo bumenyi.

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umuyobozi w'itsinda ry'abari gutanga ayo mahugurwa, Dr Rwibasira Michael, yavuze ko muri uyu mwaka hazibandwa ku gukorana n'abandi (Networking skills).

Yagize ati: 'Byagaragaye ko Ikinyejana tugezemo kidakeneye umuntu ugenda agafata akazi kose wenyine ahubwo gikeneye abantu bagenda bagabana imirimo, bityo bagakenera imikoranire myiza hagati yabo ari nayo mpamvu twateguye aya mahugurwa.'

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushobozi bwubakiye ku bumenyi muri RDB, Dr Kadozi Edward, yavuze ko abenshi mu barangije amashuri Makuru na za Kaminuza baba batazi uko basaba akazi n'uko babana n'abandi, bityo ayo mahugurwa akaba azabafasha kubigeraho.

Yakomeje ati 'Icyo tuzakora si ugutanga amahugurwa gusa, ahubwo nyuma y'aho tuzakurikirana abayahawe kugira ngo harebwe umusaruro byatanze.'

Mu bindi bazahugurwamo harimo itumanaho hagati y'abakozi, kwandika neza imyirondoro yabo, ndetse n'imikoranire myiza hagati y'amatsinda.

Bamwe mu bayitabiriye batangaje ko azabagirira akamaro kuko ari byinshi bari kuhigira batari basanzwe bazi.

Tuyishimire Chantal warangirije muri INES Ruhengeri, yavuze ko mu byo yahigiye harimo gusiga isura nziza muri bagenzi be.

Ni mu gihe mugenzi we warangirije muri iyo Kaminuza, Kamanayo Oscar, we yavuze ko ayo mahugurwa yamufashije kwitinyuka.

Ati 'Nahuraga n'ikibazo cyo kwitinya ariko aya mahugurwa yamfashije kwitinyuka, ku buryo ntagira ubwoba bwo gutanga imyirondoro yanjye.'

Muteteri Flora warangirije muri Kaminuza y'u Rwanda, yasobanuye ko iyo bavuye ku ishuri akenshi ubwo bumenyi ntabwo baba bafite, bakaba bizeye ko ayo mahugurwa azabafasha kugaragaza ibyo bize.

Muri ayo mahugurwa ari kuba ku nshuro yayo ya kabiri,Kaminuza y'u Rwanda ni yo itanga inyigisho yifashishije abarimu babihuguriwe, mu gihe RDB itanga ibitunga abayitabiriye n'aho bacumbika.

Abitabiriye aya mahugurwa barabarirwa muri 450, imibare y'abahungu n'abakobwa ikaba ingana, mu gihe abayitabiriye umwaka ushize bari 360.





Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/abiga-n-abarangije-kaminuza-bari-guhugurwa-ku-mikoranire-hagati-y-abakozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)