Ni urubanza rw'ifunga n'ifungurwa by'agateganyo rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 ubwo Ubushinjacyaha bwasabiraga aba basore gufungwa by'agateganyo iminsi 30 bagakurikiranwa bari muri gereza.
Aba basore uko ari batatu babwiye Umucamanza ko batemera ibyaha bashinjwa ubwo yari ababajije niba baburana babyemera.
Ubushinjacyaha bwagarutse ku bimenyetso buheraho bushinja Davis D na Kevin Kade ndetse na Habimana Thierry biriya byaha birimo gusambanya n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umukobwa w'imyaka 17.
Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba uyu mukobwa yaragiye kureba Kevin Kade kwa Davis D, akihagera uyu muhanzi agahita asohoka akabasigana, ari ikimenyetso simusiga cy'uko yari amuhaye rugari ngo yisanzure mu mugambi bari bateguranye.
Ibi bikamugira icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana utageza imyaka y'ubukure.
Ageze kuri Kevin Kade, Umushinjacyaha yavuze ko uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure. Yavuze ko ari Icyaha yakoreye kwa Davis D tariki 18 Mata 2021.
Umushinjacyaha yagaragaje ko iki cyaha Kevin Kade agishinjwa n'uwo yagikoreye wabitanzemo ubuhamya kuva mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.
Iki ni icyaha kandi ubushinjacyaha bukurikiranyeho Habimana Thierry, buvuga ko yatahanye n'uyu mukobwa tariki 19 Mata 2021 bakararana ku buriri bumwe.
Umushinjacyaha yavuze ko Habimana yitwaje ko agiye gucumbikira uwo mukobwa, kuko ibirori barimo byarangiye amasaha akuze, bidashobora kuba impamvu igaragaza ko arengana.
Yagaragaje ko uyu musore nta rwego na rumwe rw'ubuyobozi yigeze agaragariza ko agiye gucumbikira umuntu wafashwe n'amasaha yo kugera mu rugo.
Umushinjacyaha yagaragarije Urukiko ko atumva impamvu Habimana yahisemo kurarana ku buriri bumwe n'uyu mukobwa niba koko atari agamije kwishimisha.
Yabwiye Urukiko ko guhana abantu bangiza abana batagejeje imyaka y'ubukure aribwo buryo bwonyine bwo guca intege n'abandi babiteganya.
Uko ari batatu, Ubushinjacyaha bwahise bubasabira igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza rigikorwa.
Mu kwiregura, Davis D yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko nta n'impamvu igaragara yakabaye afunzwe.
Yavuze ko nta gahunda n'imwe yari aziranyeho na Kevin Kade ko uyu mukobwa agiye kujya kumureba mu rugo. Icyakora ngo ubwo umukobwa yari amaze kuhagera we yahise asohoka kuko hari umuntu wari umuhamagaye kuri telefone.
Kevin Kade yireguye agaragaza ko atigeze asambanya uyu mwana w'umukobwa.
Yavuze ko kimwe mu bigaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ari ukwivuguruza k'uyu mukobwa wabwiye Ubugenzacyaha n'Ubushinjacyaha ko ari Kevin Kade wamuhamagaye akamusaba kujya kumureba, nyamara umukobwa ahubwo ari we wamuhamagaye.
Yaba we cyangwa umwunganira mu mategeko basabye urukiko kuzareba ibyavuye mu iperereza bakagenzura icyihishe inyuma y'uku kunyuranya imvugo.
Habimana Thierry we yavuze ko kuba yaratahanye n'uyu mukobwa kubera ko amasaha yo gutaha yari yabafashe, akajya kumucumbikira atari byo yakazize.
Umwunganizi we mu by'amategeko yagaragaje iki gikorwa cyakozwe na Habimana nk'icy'urukundo ahubwo yagashimiwe.
Yongeyeho ko atigeze asambanya uyu mukobwa kuko na we ubwe mu ibazwa yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ntaho yigeze avuga ko basambanye.
Abaregwa bose bahurije ku kuba raporo ya muganga yarerekanye ko akarangabusugi ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukobwa yatakaje, nta gihamya ko yagatakaje ubwo yasambanywaga n'aba basore. Ni mu gihe ahubwo igaragaza ko yagatakaje kera cyane.
Bose uko ari batatu kandi bagarutse kuri raporo ya kabiri ya muganga, yagaragaje ko nta masohoro cyangwa igikomere icyo aricyo cyose basanze mu gitsina cy'umukobwa.
Urukiko rwahise rwanzura ko uru rubanza rusojwe, rukazasoma icyemezo cyarwo ku wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021.
Ivomo : Igihe
UKWEZI.RW