Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, witabirwa na Depite Kamanzi uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite; Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa;u Umwanditsi akaba n’umushakashatsi, Rwagasani Braddock, ndetse na Nyampimga w’u Rwanda 2019, Miss Nimwiza Meghan.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, urwo rubyiruko rwasuye Urwibutso mu rwego rwo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira indabo ku mva, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, bababwa n’ibiganiro byagarutse ku ruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Insanganyamatsiko yagiraga iti “Urubyiruko rw’Uumujyi wa Kigali mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Depite Kamanzi Ernest yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiye gukoresha amahirwe rwahawe n’Igihugu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko “ni byo u Rwanda rwifuza”.
Mu kiganiro Miss Nimwiza Meghan yagarutse ku gisobanuro cy’ingengabitekerezo, avuga ko “dukwiriye kwima amatwi abatubwira amakuru y’ibihuha kandi tugakoresha imbuga nkoranyambaga tuvuga amateka y’ukuri ku Gihugu cyacu".
Rwagasani Bladdock yabwiye urubyiruko ko “rukwiye gusoma no kwandika amateka y’Igihugu” bityo bikarufasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, Mugesera Sam yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside ari ngombwa kujya mu mizi y’ikibibatera.
Yakomeje ati “Nk’urubyiruko tukirinda ingengabitekerezo yo ku ishyiga ahubwo tugafata umwanya uhagije wo kwiga amateka y’Igihugu cyacu, tugamije gukuramo amasomo azadufasha guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.”
Uwo muhango usojwe habaye ibiganiro mu matsinda bigaruka ku bibazo bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Ibyagaragajwe birimo ingengabitekerezo yo ku ishyiga, kudashishoza k’urubyiruko, kwigira ba ntibindeba no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Nyuma yo kurebera hamwe ibyo bibazo, biyemeje gufata iya mbere mu kubaka Igihugu kibereye bose, bimakaza ubumwe n’ubwiyunge kandi bafatanya kurwanya abahakana n’akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.