Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, uko FPR yayihagaritse, Jenoside ebyiri... Ibisubizo bya Nicolas Sarkozy -

webrwanda
0

Nicolas Sarkozy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Le Point, cyagarutse ahanini kuri Politiki y’u Bufaransa muri Afurika, uruhare rwabwo mu mateka ashaririye y’uyu mugabane, avuga ku mateka n’u Rwanda, Algerie, Tchad n’ahandi.

Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yavuze ko ibyabaye mu Rwanda muri Mata 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi ya nyuma mu kinyejana cya 20, ikwiye guhabwa inyito yayo ntigabanyirizwe uburemere, ayisobanura “nk’umushinga wa politiki igendera ku ivangura ry’intagondwa z’abahutu zashakaga kumaraho Abatutsi”.

Aya magambo ya Sarkozy ayavuze nyuma y’ukwezi hasohotse Raporo ya Komisiyo ya Duclert ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo yashimye iyi raporo, avuga ko ishimangira urugendo yagiriye mu Rwanda mu myaka 11 ishize, ari narwo rwonyine rwakozwe na Perezida w’u Bufaransa i Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Icyo gihe navuze “amakosa” [yakozwe], amakosa ya politiki no kwica amaso kugera ku rwego rwo hejuru mu gihugu. Mu by’ukuri, ku rwego rwo hejuru rw’igihugu nk’uko raporo ibigaragaza. Ariko iteka ntekereza ko u Bufaransa butagize ubufatanyacyaha muri ubwo bunyamaswa, ibyemezwa na Raporo ya Duclert n’iya Muse yakozwe ku busabe bw’ubuyobozi bw’u Rwanda”.

Sarkozy yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yirengagijwe n’Umuryango Mpuzamahanga by’umwihariko u Bufaransa, agaragaza ko kuba bwakwemera uburemere bw’amakosa bwakoze, ari ibintu bidashobora kwirengagizwa, ko kurwemera ahubwo ari ko kuri.

Ati “Ubwo nabaga Perezida, niyumvishaga neza ko ibyabaye byarenze imbibi [...] miliyoni imwe y’impfu mu mezi atatu, Kigali, umurwa mukuru watakaje kimwe cya kane cy’abaturage muri iyo minsi, ni ikibazo kigaragara. Ni ngombwa kwibuka ko Jenoside yakozwe hagati y’abavandimwe, rimwe na rimwe hagati mu muryango. Hafi icya kabiri cy’abishwe bari abagore cyangwa abana. Ibyo biguha igitekerezo cy’ikigero cy’urwango rwari rwarabibwe.”

Yavuze ko ibyo byose byabaye umuryango mpuzamahanga uhari, urebera, ntugire icyo ukora, ndetse na Opération Turquoise isobanurwa n’u Bufaransa nk’iyari igamije gukiza Abatutsi, igakorwa bikererewe kugeza ubwo FPR Inkotanyi, ifata izo nshingano.

Ati “Ukuri kuntegeka kuvuga ko ari FPR, binyuze mu ntsinzi yayo ya gisirikare, atari umuryango mpuzamahanga wahagaritse Jenoside.”

Sarkozy yavuze ko ubutegetsi bwa François Mitterrand bwari bwaraburiwe kuva kera, byaba bikozwe n’abari mu nzego za Dipolomasi, Igisirikare n’Ubutasi, bumenyeshwa ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ntibwagira icyo bukora.

Ati “Benshi bari bazi ibiri kuba, ni ubuhumyi budasanzwe, ni igikorwa cy’itsinda rito ryari mu buyobozi bwo hejuru mu gihugu: Umugaba Mukuru w’Ingabo by’umwihariko, ishami ryari rishinzwe Afurika na Perezida Mitterrand ubwe.”

Sarkozy yavuze ko nta wavuga ko u Bufaransa bwagize ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo habaho kwemeza ko ingabo z’u Bufaransa zakoze ubwicanyi, ati ariko “habayeho amakosa akomeye, ubuhumyi buhanirwa.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuba umuryango mpuzamahanga warirengagije ibyabaye, nabyo ubwabyo ari amakosa akomeye.

Ati “Muri Jenoside, gufunga amaso, ntabwo ari amahitamo. Ntabwo hakenewe operasiyo yo guharanira ko amategeko yubahirizwa cyangwa yo kubaha ibyavuye mu gasanduku k’itora, ni iguhagarika ubwicanyi.”

“Jenoside ebyiri ni ikinyoma”

Sarkozy yabajijwe icyo atekereza kuri Jenoside ebyiri zivugwa, avuga ko ari ikinyoma kidakwiriye kwemerwa cyane ko abanyamateka bamaze kubifataho umwanzuro.

Ati “Ni ikinyoma kidakwiriye kwemerwa. Abanyamateka batanze umwanzuro wabo [...] Icyabaye mu 1994, ntabwo ari intambara isanzwe hagati y’ubwoko. Ni umugambi wa Jenoside, wari ushyigikiwe n’ubushake bwo gutsemba burundu igice cy’abantu. Hanyuma kuri Jenoside, nta yindi usibye iyakorewe Abatutsi. Uko ni ko kuri. Uyu munsi mu Rwanda, ni byiza ko ibijyanye n’amoko byavanyweho, hari ubushake bwo kurenga ayo mateka mabi.”

Kuva mu 1994, u Bufaransa nibwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.]

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yashimangiye ko kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri ari ikinyoma cyambaye ubusa]



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)