Mu karere ka Kirehe, Umuryango wa Ndagiwenimana Jean Claude wungutse umwana w'umuhungu bamwita Mico The Best, kubera urukundo umubyeyi wamwibarutse akunda umuziki w'uyu muhanzi uri mu bagezweho cyane muri iyi minsi.
Nkuko bigaragara ku ifishi isaba kongera umuntu cyangwa kumukura mu muryango yatangiwe mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Nyankurazo, Umudugudu wa Nshungerezi, Ku wa 27 Mata 2021 handikiwe umwana witwa Mico The Best wa Ndagiwenimana Jean Claude.
Uyu mwana bamwise aya mazina bitewe nuko umubyeyi wamwibarutse ari umufana ukomeye w'Umuhanzi Mico The Best.
Uyu muhanzi aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko yatangiye kwitegura kujya gusura uyu muryango w'abakunzi be nyuma yo gukorwa ku mutima n'iki gikorwa bakoze.
Ati 'Umugore muri uwo muryango niwe twabashije kuvugana, yambwiye ko bahisemo kwita umwana wabo amazina yanjye kuko bakunda umuziki nkora. Ndi kuganira nabo ku buryo nshobora kuzabasura bya vuba.'
Uyu muhanzi yavuze ko yakozwe ku mutima bikomeye no kumenya aya makuru, ati 'Ni iby'agaciro buri wese yakwishimira, niba ibyo dukora bishobora gukora ku mitima y'abantu kugeza ubwo bamukwitirira ni iby'agaciro gakomeye.'
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/urukundo-rwatumye-umubyeyi-abyara-umwana-amwita-izina-rya-mico-the-best/