Mu minsi ishize nibwo hamenyekane inkuru y'umusore witwa Yvan umenyerewe mu gukina amafilime wagaragaye yambika impeta Fofo the Dancer basanzwe bakinana muri filime, kuri ubu uyu musore yamaze kwemeza ko ibyabo byarangiye.
Abantu bakibona Fofo Dancer yambitswe impeta baketse ko ari filime bakinaga,ariko ngo byari ibya nyabyo nk'uko YVAN abyemeza.Gusa ubwo Uyu musore yajyaga kwerekana Fofo iwabo ababyeyi be bavuze ko babona atazavamo umugore bitewe n'uko bamubona, Fofo akibyumva yahise ajya mu itangazamakuru avuga ko ibyo kwambikwa impeta bitabayeho ahubwo ari filime bakinaga.
Ubwo Fofo yambikwaga impeta
Mu kiganiro na Xlarge Tv Yvan yavuze ko byari impamo ,gusa ngo icyatumye batandukana mu gihe gito ari uko ababyeyi be batamushimye gusa Fofo bimunanira kwihangana bituma na we amuzinukwa.Abajijwe niba bazakomeza gukinana filime bisanzwe ,uyu musore yahamije ko ari akazi ko atabigenderaho kuko ntaho bizaba bihuriye n'ubuzima bwabo busanzwe.
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/wa-musore-watereye-ivi-fofo-dancer-amennye-isosiibyabo-birangiye-nabi/