Yabyariye mu Rwanda ahunze iruka rya Nyiragongo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Abanye-Congo bari hagati y'ibihumbi umunani n'icumi bahungiye mu Rwanda bitewe n'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo.

Muri aba bahunze bakiza amagara yabo harimo ababyeyi babiri, umwe yambukiye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu Murenge wa Busasamana n'agace gato ka Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Muri iyi nzira ni ho uyu mubyeyi witwa Zawadi Devotha yabyariye ubwo yari ageze mu Kibaya kiri mu Busasamana.

Uyu mugore wa Mfitumukiza Rukera, yahunze avuye mu gace ka Munigi muri Goma.

Kimwe n'abandi binjiriye mu tundi duce tutari ku mipaka, yakiriwe n'umuryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

Akihagera kuko yari amaze kwibaruka, uwo muryango wamushakiye umuganga umuha ubutabazi bw'ibanze.

Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yamenye ko uyu mubyeyi ari kwitabwaho kandi ameze neza.

Mu Banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda harimo n'undi mubyeyi wageze i Gisenyi afite umwana wavutse atarageza igihe cy'ubukure.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko kuri site yariho ya Nyarubande hari abantu icyenda bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Yagize ati 'Dufite abantu icyenda mu bitaro, abandi basubiyeyo. Hari abo [mu bari mu bitaro] dushobora gusigarana iminsi mikeya. Harimo nk'umugore wabyaye umwana utagejeje igihe, ari kwitabwaho ahashyirwa muri [neonatology]. Ntabwo wahita umusohora, dushobora kumusigarana iminsi mike.''

Uyu mubyeyi yavuye muri Congo afite uwo mwana bikekwa ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro kwibaruka.

Kuri Site ya Nyarubande n'iya Busasamana hose hari hacumbikiwe Abanye-Congo bahunze iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo. By'umwihariko i Nyarubande mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari abantu 58.

Zawadi Devotha yabyaye ageze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ababyeyi bafite n'abana bato bari mu bahungiye mu Karere ka Rubavu nyuma y'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo
Ababyeyi bahungiye mu Rwanda n'abana babo bahawe amandazi n'icyayi nk'ifunguro rya mu gitondo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugore-wambukanye-uruhinja-n-uwabyaye-ahunga-nyiragongo-bari-kwitabwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)