Byukusenge yashimuswe tariki ya 5 Mata nyuma yo kugera muri iki gihugu agiye gusura nyina umubyara aho yari yahageze tariki ya 3 Mata ajyanywe n’indege ya Rwandair.
Uyu mukobwa wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya yavuze ko yageze muri iki gihugu agiye gusura nyina ariko akaba afiteyo n’abandi bantu benshi baziranye.
Ngo ubwo yari agiye gusura imwe mu nshuti ze y’Umunyarwanda nibwo yahamagawe n’umwe mu basore b’Abagande bamenyaniye mu Rwanda ari umukiliya we ubwo yatangaga serivisi za M Pesa amusaba ko basuhuzanya ngo kuko yari yabonye ko ari muri Uganda biciye mu mafoto yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu musore ngo yamubajije aho aherereye undi arahamubwira ahita amubwira ko bari mu gace kamwe amusaba kumwemerera akaza kumusuhuza, ngo bitewe n’uko n’ubundi iyo yabaga yagiyeyo n’ubundi yamusuhuzaga, yahise amwemerera undi araza arahamusanga asohoka agiye kumusuhuza niko gutabwa muri yombi.
Ati “Mu modoka yazanye n’abagabo bagera kuri bane ndasohoka mu gipangu njya kumusuhuza, ijambo nibuka twavuganye yarambwiye ngo narabyibushye, ni uko mbona yicaye imbere mu modoka ifite ibirahure byijimye ndamusuhuza nsuhuza n’umushoferi n’undi mugabo wari wicaye inyuma.”
“Imbere hari abagabo bahise baza bansanga bahita bavuga ko twese turi abanyabyaha, ntangira kubabaza ikibazo gihari ahubwo batangira kunsunika mu modoka uwo musore yari arimo.”
Byukusenge yavuze ko bahise bamusunikira muri ya modoka wa musore yari yicayemo ariko ntibamubwira ikibazo gihari, bamugejeje mu modoka bamubwira nabi nawe ari kurira ngo nibwo yabonye ko bose bafite imbunda, bagenda bamujijisha ko uwo musore ariwe bashakaga ko we bari bumurekure.
Ati “Tugeze imbere wa musore bamuhindurira imodoka bamushyira mu modoka isanzwe ya Taxi Voiture njye nkomezanya nab o, nahise ngira ubwoba bwinshi batangira kuncekekesha banshyirisha umutwe hasi ntangira kuvunika umugongo banjyana ahantu ntazi kuko ntanarebaga aho tujya.”
Yavuze ko agejejwe aho bajyaga bamwambitse ikigofero mu mutwe bamutwara ahantu mu bwiherero (toilette) aho yafungiwe icyumweru n’igice.
Umunsi wa mbere akigeramo ngo haje umuntu amuha akantu k’akamatera gato n’akaringiti we yiyumvisha ko bagiye kumwica akomeje kumviriza neza yumva mu kandi kumba hari undi Munyarwanda uhafungiwe uhamaze iminsi ndetse ngo yanamusizeho.
Uyu musore ngo niwe wamukomeje amusaba gusenga kandi agakomera.
Umunsi wa kabiri ubwo yari afunzwe ataramenya icyo azira ngo nibwo baje bamukura muri ako kumba bamujyana kumubaza uwamutumye muri Uganda.
Ati “ Barankubise bikomeye ku buryo ikibuno, amatako ndetse no mu birenge hababaraga cyane nanirwa no kuryama ahubwo ndara nicaye, bankubitaga banyita inshuti ya Kagame bakambaza uwo naje kureba.”
Uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko ubwo abasirikare bo muri iki gihugu bamukubitaga bamubazaga ubwoko bwe akabasubiza ko ari Umunyarwanda ari nako bamubwira ko yatumwe na Kagame ariko ko bagiye kumuhindura ikimuga.
Byukusenge yavuze ko ku munsi wa gatatu bamukuye muri ka kumba bamujyana kumusaka bahereye kuri ya nshuti ye yari yasuye ubwo bamufataga, yavuze ko bagezeyo bakahasanga imashini y’umuntu wari wayimuhaye mu Rwanda ngo ayishyire umwana we wigaga muri Makerere bayikurayo bakomereza kwa nyina naho basaka imyenda ye yazanye nyuma bamusubiza kumufungira muri ka kumba.
Nyuma y’iminsi mike ngo yakuwe muri ka kumba ashyirwa ahandi hantu yasanze abandi Banyarwandakazi babiri nabo bahafungiwe, ngo nta muntu wajyaga abasura. Bakuweyo kuri uyu wa 5 Gicurasi bazanwa mu Rwanda.
Ntazi aho yafungiwe
Byukusenge yavuze ko ahantu yari afungiwe ari mu kigo cya gisirikare ariko atapfa kumenya aho ariho ngo kuko bahoraga babapfutse ku buryo utahamenya neza, yavuze ko atamenya neza niba hari abandi bahafungiye uretse uwo muhungu wamwihanganishije akimusangayo abandi ngo ntiyamenyaga aho babafungira.
Byukusenge agira inama abantu batega indege bakajya muri iki gihugu kwitonda ngo kuko amazi atakiri ya yandi isaha n’isaha wahafatirwa ugakorerwa iyicarubozo nk’iryo yakorewe.
Ati “Nihereyeho, urugero ni ukwitonda cyane kuko nanjye ndahamya neza ko nta kintu nazize, narakubiswe, ndazwa mu musarani ahantu hasa nabi cyane nyamara ntazi icyo nzira nabagira inama yo kwirinda kujya muri Uganda kuko abazajyayo bazakorerwa iyicarubozo.”
Byukusenge yavuze ko ibyanditswe by’uko yari atwite atari byo ndetse ngo nta n’ubukwe afite ahubwo yagiye muri iki gihugu agiye gusura umubyeyi we ngo kuko bari bamaze igihe batabonana, uyu mukobwa yagiye muri Uganda mu gihe yaherukagayo mu 2018.