Yatewe inda ku myaka 16 yanga gucikishiriza amashuri none ahabwa umwanya wo kujya konsa (Video) -

webrwanda
0

Ibi bifatwa nk’ibidasanzwe cyane ko abana benshi baterwa inda bakiri ku ntebe y’ishuri bahita bacikiriza amashuri kubera impamvu zitandukanye zirimo no kugira ipfunwe muri bagenzi babo no kutiyakira.

Aganira na IGIHE, Mwiza [izina ryahinduwe] utuye mu Murenge wa Rusororo wiga mu mwaka wa Gatatu muri GS Ruhanga, yemeje ko yatewe inda n’umukunzi we ndetse ko atigeze amufata ku ngufu, uretse ko ngo batari basanzwe baryamana.

Yagarutse ku kuntu umunsi asanzwe agira mu mihango yaguye mu kantu abonye itari kuza. Nyuma y’amezi abiri icyoba cyarushijeho kumubana cyinshi, umutima udiha ubutitsa, birangira yigiriye inama yo kujya kugura akuma gapima ko umuntu yasamye arabyikorera ubwe.

Ati “Uwayinteye twahuriye iwabo. Mu guhura sinzi mbese uko byagenze dushiduka twabikoze ndatwita ariko noneho nyuma y’uko amaze amezi abiri gutyo ntabona imihango nahise njya kugura akuma gapima inda ndipima.”

Ashimangira ko ababyeyi be bari bagowe no kwiyakira ku buryo bamuhozaga ku nkeke za hato na hato nk’ababyeyi ariko nyuma aza kubibumvisha bariyakira kuko nta kundi bari kubigenza.

Ati “Urumva kwiyakira kw’ababyeyi byabaye birebire, byabanje kubagora ariko nyuma byageze aho ntangira kubumvisha ko ibyambayeho nta n’uwo bitabaho, ahubwo ari amakosa nakoze noneho nabo barabyumva bariyakira barampumuriza gusa bansaba kwitonda.”

Yongeyeho ko ibi byatumye nawe yiyakira asubira mu ishuri ku buryo ubu yiga neza kandi atsinda kuko aza mu bana batanu ba mbere.

Mwiza yakomeje ashima ababyeyi be kuko batamutereranye n’ubuyobozi bw’ikigo cye kuko ari bwo buri mu batumye akomeza amashuri, cyane ko n’ubu ubwo buyobozi bw’ikigo yigamo bunamuha umwanya wo kujya konsa.

Ati “Ndashimira bose kandi cyane kuko kuva aho ngarukiye ubu mu ishuri si ntakaza umwanya ngo ndareba ibindangaza, nzi icyo nshaka. Ndaza nkakurikira amasomo nagira ikibazo nkegera ubuyobozi bukamfasha ariko nkibuka ko mfite inshingano z’uko ni ningera mu rugo ndeba umwana. Mbese nkora inshingano nk’iz’umubyeyi.”

Anemeza ko gutwara inda akiri muto yabikuyemo amasomo akomeye atandukanye cyane ko biba bigoye kwiga no gucishamo umwanya wo kajya konsa.

Ati “Amasomo nakuyemo ni menshi; Icya mbere gutwara inda uri muto birabangama kuko mbere yabyo uba wumva ko nurangiza kwiga uzafasha umubyeyi wawe ariko ntabwo ariko biba bikigenze kuko uhura n’ingaruka zitandukanye z’uko ahanini uba wabaye abantu babiri wishakamo icyo uri cyo n’icyo ushakira umwana wawe, ikindi usubira inyuma.”

Umwarimu wigisha uyu mukobwa muri GS Ruhanga,witwa Beriteto Clementine yemereye IGIHE ko bamuha umwanya wo kujya konsa kandi yiyakiriye, ndetse ngo yiga neza.

Ati “Ubona ubuzima bwe bwarakomeje nta kibazo kuko amasaha yo kujya konsa turamureka akajya konsa hari igihe tumureka abandi bana bagiye gukora isuku ku isaha ijya kuba nk’iya nyuma, cyangwa mbere yaho. Biterwa n’uko abishaka kandi n’ubuzima bw’umwana we nta kibazo.”

Yongeyeho ko akibyara ubuyobozi bw’iki kigo bwamusuye baraganira bunamusaba kugaruka kwiga ku buryo ari bimwe mu byatumye yiyakira agasubira mu ishuri.

Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, we yashimye uyu munyeshuru ngo kuko ibyo yakoze ari ubutwari bizamufasha kwiteza imbere we n’umwana we mu bihe biri imbere. Yanashimiye kandi n’ubuyobozi bw’Ikigo cye bwamwakiriye anaboneraho gusaba abandi banyeshuri bose bavuye mu mashuri kubera impamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19 gusubiramo kuko ibigo byabo bibategereje.

Abarimu be bamwitaho cyane ku buryo imyigire ye idahungabanywa n'ikintu icyo aricyo cyose



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)