Yayeli yari muntu ki? Dore isomo twamwigiraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yari umugore w'umugabo utari Umwisirayeli witwaga Heberi. Yayeli yagaragaje ubutwari ashyigikira ubwoko bw'Imana.

Yakoze iki?

Yayeli yakoze igikorwa cy'ubutwari igihe Sisera, umugaba w'ingabo z'Abanyakanani yahungiraga mu ihema rye. Sisera yari ahunze urugamba, agenda ashakisha aho yahungira.

"Yayeli yaramuhamagaye ngo amuhishe. Sisera yinjiye mu ihema rye araryama arasinzira, maze Yayeli aramwica. Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w'Umukeni, kuko Yabini umwami w'i Hasori n'umuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro. Yayeli arasohoka asanganira Sisera aramubwira ati 'Gana hano mutware, winjire iwanjye ntutinye.' Nuko arahindukira yinjira mu ihema rye, amworosa uburengiti. Sisera aramubwira ati 'Ndakwinginze mpa utuzi two kunywa, kuko nguye umwuma.' Yayeli apfundura icyansi cy'amata, arayamuhereza, aranywa, maze aramworosa.

Sisera aramubwira ati 'Wihagararire mu muryango w'ihema, nihagira umuntu uza akakubaza ati 'Mbese hari umuntu ugeze aha?' Umusubize uti 'Reka da.' ' Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw'ihema n'inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca. Abacamanza 4:17-21.

Ibyo Yayeli yakoze byasohoje ubuhanuzi bwavuzwe na Debora bugira buti: 'Uwiteka azagurisha Sisera mu maboko y'umugore' (Abacamanza 4:9). Ibyo Yayeli yakoze byatumye abantu bamushimagiza bavuga ko 'azahabwa umugisha kurusha abandi bagore bose.'

'Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore, Yayeli uwo ni we muka Heberi w'Umukeni, Kuruta abandi bagore baba mu mahema." Abacamanza 5:24.

Ni irihe somo twavana kuri Yayeli?

Yayeli yagaragaje ubutwari maze agira icyo akora. Ibyamubayeho bigaragaza ko Imana ishobora guhindura ibintu ngo isohoze ubuhanuzi. Natwe dukwiye guharanira kuba inwtari z'Imana, dukora ubushake bwayo mu mihamagaro yaduhaamagariye bityo tugasohoza icyo twaremewe gukora.

Source: Amasezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Yayeli-yari-muntu-ki-Dore-isomo-twamwigiraho.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)