Zamalek yegukanye BAL, Patriots BBC isoza ku mwanya wa 4(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona Nyafurika ya Basketball (BAL) yari imaze iminsi ibera mu Rwanda muri Kigali Arena yasojwe uyu munsi aho iki gikombe cyegukanywe na Zamalek yo mu Misiri itsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 76 kuri 63.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere ryatangiye tariki ya 16 Gicurasi rikaba ryasojwe uyu munsi tariki ya 30 Gicurasi 2021 ryegukanywe na Zamalek.

Umukino wa nyuma watangiye saa 16h ukaba wari wabanjirijwe n'uw'umwanya wa 3 wahuje Patriots BBC yasezerewe na US Monastir muri 1/2 na Petro de Luanda yasezerewe na Zamalek.

Patriots yaje gutsindwa na US Monastir amanota 97 kuri 68 itahana umwanya wa 4.

Agace ka mbere karangiye Petro de Luanda iyoboye n'amanota 24 kuri 14, agace ka kabiri Petro yongeye kugatsinda ku munota 29 kuri 23(53-37).

Patriots yakomeje kugorwa n'umukino, agace ka gatatu yagatsinzwe 27-13(80-50). Patriots yatsinze agace ka nyuma 18-17. Umukino warangiye ku ntsinzi ya Petro de Luanda ku manota 97 kuri 68, ihita inegukana umwanya wa 3.

Valdelicio wa Petro de Luanda niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze 21, Kenneth Gasana wa Patriots BBC yatsinze 18.

Ndizeye Dieudonne hagati y'abakinnyi ba Petro de Luanda
Nshobozwabyosenumukuza
Ntabwo byari byoroshye
Prince Ibeh agerageza gutera umupira mu nkangara
Valdelicio Joacquim watsinze amanota 22 muri uyu mukino
Kenneth Gasana wa Patriots yatsinze amanota 18

Uyu mukino ukaba wakurikiwe n'uwa US Monastir na Zamalek, wanarebwe na Perezida Paul Kagame.

US Monastir niyo yatangiye umukino neza kuko yasoje agace ka mbere iyoboye n'amanota 22 kuri 17.

Zamalek yari yashyizwemo ikinyuranyo cy'amanota 5, yaje kugikuramo kuko yagatsinze ishyizemo amanota 7, yagatsinze 27-20, amakipe yagiye kuruhuka ari 44 ya Zamalek kuri 42 ya US Monastir.

Mu gace ka gatatu amakipe yombi yafunganye ariko Zamalek iza kugatsinda 11-9(55-51), agace ka nyuma US Monastir yaje kugorwa nako kuko yaje kugatsindwa ku munota 21-12, umukino warangiye ku ntsinzi ya Zamalek y'amanota 76 kuri 63.

Zamalek ikaba ari yo yegukanye igikombe cya BAL cyabaga ku nshuro ya mbere.

Michael Olayinka wa Zamalek niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze 15, Marcus Christophe wa US Monastir atsinda 14.

Ntabwo wari umukino woroshye
US Monastir byari byanze
Zamalek yari hejuru ya US Monastir cyane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zamalek-yegukanye-bal-patriots-bbc-isoza-ku-mwanya-wa-4-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)