Zari arashinjwa kwiba ibihumbi 6$ by'idorali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond ,yifashisha imbuga nkoranyambga ze akiba amafaranga make abantu abizeza kuzabashakira akazi kabahemba menshi , anabizeza kujya gukorera mu bihugu birimo Canada.gusa uyu Mugore avuga ko n'ubwo bamushinja ubujurura n'ubutekamutwe ,atari we ahubwo ari umuntu w'umujura witwaje amazina ye akiba abntu.

Ibi yabitangaje nyuma y'uko hari uwamwandikiye amubwira ko agiye kumujyana mu nkiko nyuma y'uko amubwiye ngo amuhere amafaranga umuntu ibihumbi 6$ we akazamwishyura ibihumbi 12$.

Mu butuwa yanyujije Mu ibaruwa yashyize kuri Instagram ye, Zari yahaye gasopo abantu bakomeje gutuburirwa kubera ubwenge buke bwabo.
Yagize ati"nzakomeza kubaburira mwe mwibwa kubera ubwenge buke."

Yakomeje agira ati"ntabwo nishingira ibintu ntakoze... Nzakomeza kubaburira, muzagerageze ibyo ari byo byose ni akazi kanyu. Ndakeka bwa nyuma yaragiye kuri page yanjye yanyo akabona email yanjye nyayo. Ikibazo ni kimwe kuki batabikoze mbere ngo abanze ambaze niba abantu bavugana ari bo? Kuki ubu? Subira aho byatangiriye."

Yakomeje avuga ko atajya akoresha Messenger (Facebook), yamubwiye ko yifuza kubona ikiganiro bagiranye ndetse na nimero ya WhatsApp bakoresheje kuko ikoranabuhanga rihita rigaragaza byose, kandi ko yiteguye kujya mu rukiko igihe yaba amujyanyeyo.

Zari Hassan yashimangiye ko atajya asaba ubufasha bw'amafaranga kandi ko atajya atwara abantu hanze kubashakira akazi.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-arashinjwa-kwiba-ibihumbi-6-by-idorali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)