Abagabo beretswe ko gukingiza abana atari igisebo -

webrwanda
0

Imirire y’abana ndetse no gukingiza na byo biri mu bintu akenshi biharirwa abagore. Mu mirimo ikorwa n’abagore harimo kurera abana aho usanga abagabo benshi bigira ntibindeba mu kurera abana, kugeza n’aho iyo umugore adahari ngo ajye gukingiza umwana urwo rukingo yarusiba.

Nyuma yo kubona ko hari imbogamizi ziterwa n’ibijyanye n’imyumvire y’uburinganire (gender), umuryango utegamiye kuri Leta witwa Girl Effect, ubinyujije muri porogaramu yawo yitwa Ni Nyampinga wagendeye ku bushakashatsi bwakozwe utegura ubukangurambaga bise “Akurane Itoto”.

Uhagarariye Girl Effect, Tiva Kananura, yavuze icyo ubu bukangurambaga bwari bugamije ari uguhugura abana babyaye imburagihe ku bijyanye n’imirire myiza n’inkingo.

Ati “Twibanze ku guhugura abana babyaye imburagihe ndetse n’ababyeyi bakiri bato, bafite guhera ku myaka 15 kugeza kuri 24, ku bijyanye n’imirire ndetse n’inkingo.”

Ubu bukangurambaga kandi bwibanze no ku ruhare rw’abagabo babyaye bakiri bato ndetse na sosiyete muri rusange hagamijwe ko abana bose bari munsi y’imyaka ibiri babasha gufata inkingo zose uko bigenwe kandi bakarya uko bikwiye.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twose tw’ u Rwanda ariko hibandwa ku turere turindwi ari two Gakenke, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Nyabihu, Ruhango. Ubusanzwe u Rwanda ruba rufite imibare myiza mu bijyanye n’uko inkingo zifatwa muri rusange ariko utu turere twatoranyijwe kuko ari two dufite imibare mike y’abana bafata inkingo ugereranyije n’utundi turere.

Aba bose bigishijwe ibyiza byo gukingiza umwana kandi ku gihe, uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ndetse n’akamaro ifitiye ubuzima bw’umwana mu mikurire ye.

Ni Nyampinga yateguye ubu bukangurambaga yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe yo gufasha abana bakura neza binyuze mu nkingo ariko ugasanga hari abatagira amahirwe yo kuyakoresha neza uko bikwiye.

Mu kiganiro na IGIHE, Irangeneye Aurore, impuguke mu by’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (gender’) akaba n’umushakashatsi, yavuze ko u Rwanda rufite inkingo zihagije ariko usanga hari abataziha abana babo uko bikwiye kubera kutagira amakuru ahagije.

Ati “U Rwanda rufite inkingo zigenewe abana bose ariko hari abadafite amakuru kuri zo, twateguye ubu bukangurambaga mu rwego rwo guhindura imyitwarire kugira ngo ababyeyi (abagore ndetse n’abagabo), bamenye impamvu bagomba gukingiza, igihe nyacyo cyo gukingiza ndetse n’uburyo bwo gutegura indyo yuzuye.”
Uhagarariye itangwa ry’ibinyamakuru bya Ni Nyampinga akaba n’umushakashatsi, Jolie Umunyana yabwiye IGIHE ko bakoresheje uburyo bwo kwigisha ababyeyi bakiri bato bakanabaha utunyamakuru duto turimo inyigisho zikoze mu buryo bworoshye kumva.

Ati “Twabahaye inyigisho zitandanye twereka abagabo ko abagore atari bo bakwiye gukingiza abana gusa, ngo usange umwana asibye urukingo kandi umugabo ahari ngo ni uko umugore adahari.”

“Twabigishije kandi ko gutegura indyo yuzuye bidasaba kuba ukize, tubereka uko wakwifashisha ibyo ufite ukayitegura neza. Twabahaye n’ibinyamakuru bikubiyemo amakuru atandukanye ndetse tumanika ibyapa ku bigo nderabuzima, ndetse dutanga n’impapuro zigenewe abagabo kugira ngo barusheho kumva ko uruhare rwabo ari ingenzi.”
Ku ruhande rw’itsinda ry’abateguye ubu bukangurambaga, Ilaria Buscaglia, yavuze ko hari byinshi bakoze ariko urugendo rukiri rurerure kugira ngo abantu bumve agaciro ko kurera abana neza.

Ati “Twakoze ubukangurambaga ariko ntabwo ibintu byose byahinduka umunsi umwe, haracyari urugendo rurerure kugira ngo buri mugabo yumve ko gukingiza umwana ari inshingano ze na we. Twese rero dukwiye gusenyera umugozi umwe mu gutanga amakuru akenewe kugira ngo abana bahabwe inkingo zose, barye neza kandi bakure uko bikwiye.”

N’ubwo urugendo rukiri rurerure, ubu bukangurambaga bwageze ku bakobwa babyaye bakiri bato 9 635, abahungu 7 783, abahungu babyaye ari bato 1 424 ndetse bugera no ku babyeyi bakuru 9 932.

Amakuru ajyanye n’inkingo ndetse n’imirire atangwa na Ni Nyampinga ashobora kuboneka no mu byumba by’amashuri bifite mudasobwa 63,000 ndetse n’ahandi hantu 348 hari mudasobwa mu turere turindwi ubu bukangurambaga bwibanzeho, ndetse no ku rubuga rwitwa 8-4-5 rushobora guhamagarwa ukoresheje telefoni isanzwe.

Aba bose bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko hari ibyo bakoraga bitewe no kuba nta makuru ahagiije bafite, gusa nyuma yo guhabwa amahugurwa bagiye kurushaho kugira uruhare mu kurera abana babo neza.

Umukobwa wo mu Karere ka Huye wabyaye afite imyaka 17, yavuze ko mbere yo guhabwa ubu bukangurambaga yari azi ko umwana akenera inkingo ebyiri gusa.

Ati “Mbere yo gusoma ikinyamakuru Ni Nyampinga yise ‘Ni Bo Ejo’, nari nzi ko umwana iyo afashe inkingo ebyiri biba bihagije, Akurane Itoto yamfashije kumenya ko nari naribeshye ndetse banyigisha ko umwana ahabwa inkingo kugeza ku mezi 15.”

Hari umugabo wo mu Karere ka Nyabihu wavuze ko yajyaga aseka abagabo bajyana abana gufata inkingo.

Ati “Ubukangurambaga nahawe bwangiriye akamaro, mbere najyaga nseka abagabo bajyanaga abana babo kubakingiza, ubu nahinduye imitekereze. Mu cyumweru gishize nagiye gukingiza umwana urukingo yari yasibye mu mezi abiri ashize. Abaganga barambonye barishima cyane.”

Ubu bukangurambaga bwakozwe ku nkunga ya Gavi, umuryango ushinzwe iby’inkingo ku isi, ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima binyuze mu kigo RBC, ndetse n’imiryango itandukanye ari yo Girl Guides, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, binyuza mu nteko y’igihugu y’urubyiruko, Minisiteri y’Uburezi binyuze muri REB, Gender Monitoring Office (ikigo gishinzwe iyubahiriza ry’ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu), ActionAid, AEE, AVSI Rwanda, Duhozanye, Empower Rwanda, Komera, Miracle Corners, PACT, ndetse na RWAMREC.

Ababyeyi bakiri bato n’abakobwa babyaye imburagihe mu itangwa ry’akanyamakuru kabagenewe
Abahungu babyaye bakiri bato basoma inyandiko zabagenewe kugira ngo bumve ko ikibazo cyo kwita ku bana kibareba
Ambasaderi wa Ni Nyampinga n’ababyeyi bakiri bato bamaze kumanika icyapa ku kigo nderabuzima
Umuhungu wo mu karere ka Gakenke asoma inyandiko zagenewe ingimbi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)