Abagera ku bihumbi 33 bamaze guhabwa ubujyanama muri 'Mvura-Nkuvure' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mvura-Nkuvure ni porogaramu yifashishwa mu bujyanama n'isanamitima imara ibyumweru 15 aho abantu bafite ibibatandukanya bahura inshuro imwe mu cyumweru mu matsinda na yo agizwe n'abantu 15 buri ryose.

Aya matsinda arimo abakoze Jenoside bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rukomoka mu miryango y'abakoze jenoside n'abandi.

Igamije gufasha abari muri aya matsinda kurenga imibanire irimo urwikekwe, ahubwo bagasabana imbabazi, bagafatanya kubaka igihugu cyababyaye.

Mu biganiro byahuje amatsinda y'abayoboraganiro muri gahunda ya 'Mvura Nkuvure' byabereye mu Murenge wa Jabana Akarere ka Gasabo ku wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021, ababyitabiriye bavuze ko iri gutanga umusaruro mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara muri sosiyete nyarwanda.

Ibi birimo ipfunwe mu bakoze jenoside n'urwikekwe ku bayikorewe bishisha ababahemukiye, amakimbirane mu ngo n'ibindi.

Uwanyirigira Asinata uwo mu Murenge wa Bumbogo ati 'Hari abantu babana barahemukiranye ugasanga hari ugifite urwikekwe abandi bakimubonamo wa muntu wishe. Ariko ibi biganiro bigenda bifasha abantu kwiyunga.'

Pasiteri Valens Ntibizerwa, yatangaje ko gahunda ya 'Mvura Nkuvure' igeze mu midugudu yose byarushaho guteza indi ntambwe mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge.
Ati 'Ubona ko igenda ifasha abantu kwiyunga uko bukeye n'uko bwije, natwe twifuza ko yagera mu Midugudu yose kubera ko byakwihutisha gahunda y'isanamitima n'ubwiyunge mu banyarwanda.'

Uhagarariye gahunda ya 'Mvura Nkuvure' ku rwego rw'igihugu, Lucie Nzaramba, agaruka ku bibazo bikigaragara muri sosiyete nyarwanda, yavuze ko birimo ihungabana ku ruhande rw'abarokotse jenoside bitewe n'uko hari abataramenya amakuru y'aho ababo baguye ngo babashyingure n'ibindi.

Abamaze gusoza ibiganiro by'isanamitima muri 'Mvura Nkuvure' bagera kuri 33000[ubariyemo n'abo mu magereza], kuva mu mwaka wa 2016, bibumbiye mu matsinda 1922 mu turere tugera kuri 11 aho ikorera.

Ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda 2020 byerekanye ko bugeze ku gipimo cya 94.7%, bitanga icyizere ko u Rwanda rugana aheza mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

Abayoborabiganiro bagaragaje ko Mvura Nkuvure irimo gukemura ibibazo by'ipfunwe n'urwikekwe hagati y'abakoze Jenoside n'abayirokotse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-ku-bihumbi-33-bamaze-guhabwa-ubujyanama-muri-mvura-nkuvure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)