Abahinzi bahamagariwe gukoresha imborera hagamijwe kubona umusaro ukenewe ku isoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama zabo bavuze ko bikwiye ko abahinzi bakoresha imborera mu rwego rwo kubona abakiliya kuko ari byo bigezweho ku isoko mpuzamahanga. Kuri ubu ibigo byinshi biha amahirwe abafite ibyangombwa bigaragaza ko bahinze bakoresheje ifumbire.

EPRN ifatanyije na OXFAM Rwanda na Conseil Consultatif des Femmes (COCOF) byateguye ikiganiro cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye zirimo imiryango mpuzamahanga, abahinzi, abashakashatsi n’inzego za Leta kigamije guhamagarira inzego zitandukanye guhagurukira ubuhinzi bw’umwimerere aho kwibanda cyane ku ifumbire mvaruganda kuko no ku isoko mpuzamahanga ibihingwa bigezweho ari ibyakoresheje imborera mu kubitunganya.

Umuyobozi uhagarariye EPRN mu by’Amategeko, Dr Charles Ruranga, yavuze ko mu gihe abahinzi barushaho gukoresha imborera babona inyungu nyinshi.

Yagize ati “Mu gihe abahinzi bakangukira gukoresha imborera babona inyungu nyinshi kuko ari byo biri kubona isoko haba mu gihugu ndetse byakongera n’ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.’’

Yavuze ko kandi ubuhinzi bushingiye ku gukoresha imborera bugamije kurwanya udukoko mu murima hakoreshwa ifumbire ikomoka ku matungo n’ibimera.

Ubuhinzi bwa kijyambere bukoresheje imborera bwatekerejweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije ryaterwaga no gukoresha imiti yica udukoko n’ifumbire mvaruganda mu buhinzi bwari busanzwe bukoreshwa.

Umuyobozi Mukuru wa Oxfam, Uwase Alice Anukur, yavuze ko bakwiye kwigira hamwe uko abahinzi bafashwa mu kwisanga muri ubu buryo bw’ubuhinzi bugezweho.

Ati “Gutegura iyi nama biri mu rwego rwo kuganira ku mbogamizi zikigaragara mu gukoresha imborera mu buhinzi bw’imbuto n’imboga, amahirwe arimo no gufasha abahinzi kubona umusaruro w’umwimerere kandi ubifitiye ikibyemeza.”

Abahinzi bo muri Koperative Tuzamurane ifashwa na COCOF bavuze ko kugeza ubu abakoresha imborera bakiri kugorwa no kubona icyemezo cy’uko ariyo bakoresha mu buhinzi bwabo.

Ibi ahanini bishingiye ku kuba izo serivisi zitangwa n’ibigo mpuzamahanga bityo ko kugira ngo bazibone byasabye koperative kwiyishyurira abagenzuzi baturutse mu mahanga amafaranga arimo ay’urugendo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe gutanga ibyangombwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Bajeneza Jean Pierre, yemeje ko abahinzi bari mu makoperative n’abafite imishinga iciriritse bifuza kubona ibyangombwa by’ibicuruzwa byabo bishyurirwa 50% by’ikiguzi n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ibyoherezwa mu mahanga.

Abitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga basabye ko guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu iterambere batekereza uburyo bwo gufasha abahinzi mu buryo bwo gutunganya ubuhinzi bugezweho hatangwa imbuto, ifumbire n’imiti yica udukoko byemewe nk’uko gahunda ya “Nkunganire” isanzwe ihari mu buhinzi.

Basabye kandi ko ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubuhinzi bugezweho n’ibijyanye no gutanga ibyemezo bishyirwa muri politiki y’ubuhinzi n’izindi ngamba zitandukanye z’igihugu ku buhinzi. Batanze icyifuzo cy’uko Leta n’abafatanyabikorwa banyuranye bakwiye gukora ibishoboka byose serivisi zo gutanga ibyangombwa by’uko abahinzi bakoresha imborera zitangirwa mu Rwanda mu rwego rwo korohereza abahinzi kuzibona.

Abahinzi bibukijwe ko mu buhinzi busanzwe bakwiye kureba icyo isoko ryifuza, bibanda cyane ku bigendanye n’ubuziranenge bw’ibintu birimo n’ikoreshwa ry’imborera.

Abahinzi bakanguriwe guhinga ubuhinzi bw'umwimerere bakoresha imborera
Abitabiriye iyi nama basabye ko igihugu cyafasha abahinzi mu kubona imbuto n'imiti byemewe
Hagaragajwe ko imiti n'ifumbire mvaruganda byangiza ibidukikije bikica n'ubuziranenge bw'ibihingwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)