Ingabo Plant Health Ltd ni umuryango utegamiye kuri Leta ukora ubucuruzi bw’imiti n’amafumbire bikoreshwa mu buhinzi. Watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2015, utangirira mu turere dutatu ari two Musanze, Nyabihu na Rubavu nk’ahantu hakorerwa ubuhinzi ku buso bunini, ariko hakunze kumvikana ikibazo cy’indwara zifata imyaka iri mu murima.
Aba bahinzi bavuga ko ibintu byahindutse nyuma yo gukorana na Ingabo Plant Health, ikabaha amahugurwa y’uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro kandi zikabageraho zujuje ubuziranenge.
Umuhinzi akaba n’mucuruzi w’inyongeramusaruro ukorana na Ingabo Plant Health, Uwase Julienne, yagize ati "Dukorana neza kuko batuzanira imiti n’ifumbire, natwe tukayigeza ku baturage, abayikoresha cyane ni abahinzi b’ibirayi, barayikunze cyane kubera ko yagaragaje ubushobozi bwo gutanga umusaruro. Icyo twabasaba ni ukujya bayitugezaho ku bwinshi kuko irakunzwe."
Nsekerabanzi Gabriel nawe yagize ati "Ingabo Plant Health turayishima cyane kuko yabanje kumva ibitekerezo byacu, ibyatunejeje ni uko imiti n’amafumbire byabo babihaye amazina y’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kandi baraduhuguye ku buryo uguze ifumbire cyangwa umuti ahabwa n’ibisobanuro by’uko ukoreshwa n’icyo umara.”
Uyu muhinzi yakomeje asobanura uburyo Ingabo Health Plant Ltd yateje imbere umusaruro wabo, ati “Ndibuka dukorana nabo bwa mbere, twari dufite indwara bita urunyo rwangizaga ibirayi byarananiranye. Nyuma baduhaye umuti ku buryo iyo ndwara yabaye amateka."
Umukozi Ushinzwe amahugurwa ku Ndwara, Imikoreshereze y’Imiti n’Amafumbire, no Kurengera Ibidukikije muri Ingabo Plant Health Ltd, Ahishakiye Vedaste, avuga ko bazakomeza gukorana n’abahinzi babagezaho inyongeramusaruro zujuje ubuziranenge, kandi ko bazakomeza guteza imbere ubuhinzi bukozwe kinyamwuga.
Yagize ati "Icya mbere dukora ni ukuzana imiti n’ifumbire byujuje ubuziranenge kandi itanga ibisubizo ku bahinzi, tuzarushaho kubegera no kubegereza inyongeramusaruro cyane cyane abo mu cyaro, mbere wasangaga hari abacuruzi b’inyongeramusaruro badafite ubumenyi ku buryo bayitangaga batazi n’icyo igiye gukora, abo dukorana turabahugura ku buryo usanga bazi neza kuyikoresha no kuyisobanurira abahinzi bato.”
Yavuze ko bafite gahunda yo gufasha abaturage gupima ubutaka, ati “Turateganya ko mu minsi igiye kuza tuzafasha abaturage gupima ubutaka bwabo, noneho bakamenya neza n’ifumbire iba ikwiye gukoreshwa kandi turizera ko bizabafasha gukora ubuhinzi bw’umwuga bubateza imbere."
Umuyobozi wa Ingabo Health Plant Ltd, Senga Patrick, yavuze ko bishimira umusaruro bamaze kugeraho, kuko buri muhinzi bakorana yasobanukiwe impamvu yo gukoresha imiti n’inyongeramusaruro.
Ati “Twatangiye duhugura abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro ikoreshwa ndetse n’imiti n’amafumbire, tukanabwira abahinzi impamvu yo gukoresha umuti runaka, ndetse twagiye dukorana n’abahinzi mu guhitamo umuti cyangwa imbuto ya nyayo. Tugitangira wasangaga ikibazo kibangamiye abahinzi cyane ari ukudasobanukirwa imiti bakoresha, ariko hari intambwe nziza imaze guterwa.”
Senga ashimangira ko Ingabo Plant Health yiteguye gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho, mu rwego rwo gufasha abahinzi gukora ibibaha umusaruro no gukora ubuhinzi bufite intego mu gihugu hose.
Ingabo Plant Health ifite amoko y’imiti 17 mu buhinzi, kandi akoreshwa n’abahinzi mu bice binyuranye by’igihugu, dore ko uyu muryango waguye amarembo ukaba uri gukorera mu ntara y’i Burasirazuba, Amajyepfo n’i Burengerazuba, aho umaze gukoresha miliyari 1 Frw kuva muri 2015 kugera muri 2020.
Intego ya Ingabo Plant Health Ltd ni ukwegera abaturage no gukora imiti buri wese ashobora kugura bijyanye n’ubushobozi bwe, bityo umusaruro ukomoka ku buhinzi ukarushaho kwiyongera.