Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Mu rubanza rwo kuri uyu wa Kabiri urukiko rwumvise ubwiregure bwa buri wese, hagamijwe kumenya uruhare yagize ari muri iyo mitwe.
Abashinjwa bashyizwe mu byiciro bibiri bigizwe n’abantu bemera ibyaha baregwa n’abatabyemera.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ntaho abahakana bahera bavuga ko batagize ubushake mu gukora ibyaha bakurikiranyweho mu gihe bari bazi neza ko bari mu mitwe y’iterabwoba kandi bazi ko ari icyaha.
Mu bahakana harimo n’uwajyanywe mu nyeshyamba akiri muto, akavuga ko ntaho yari ahuriye n’ibikorwa bigamije kugirira nabi u Rwanda ko ahubwo yajyanywe ku ngufu ndetse akaguma no guterwa ubwoba ngo atazatoroka.
Niyonkuru Jean Baptiste, wavukiye mu Karere ka Gisagara, yavuze ko yinjiye muri P5 mu 2017 akiri muto. Ibyaha akurikiranyweho birimo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’iterabwoba no kugirana umubano na Leta z’amahanga.
Yasobanuye ko yinjiye muri uwo mutwe aba i Bujumbura ahitwa Kinama, akorera umuntu muri Kiosk. Ngo haje kuza umuntu witwa Nshimiye ari na we wamujyanye muri Congo.
Niyonkuru yavuze ko ku myaka afite nta kibi azi kuri Leta y’u Rwanda ku buryo yashaka kuyigirira nabi, ahubwo ko yahemukiwe n’abamujyanye muri Congo akisanga atakibasha gutoroka kuko yari mu mashyamba ya kure.
Niyonkuru n’abandi mu byaha bahakana harimo kugirana umubano n’amahanga aho bagaragaza ko nubwo bakorerwaga ibyangombwa bihimbano, abenshi babishakirwaga batabanje kubonana n’inzego z’ibyo bihugu by’amahanga ahubwo ko byakorwaga n’ababashoraga muri byo bikorwa bababeshya akazi.
Inkuru irambuye mu kanya....