Abakinnyi ba PSG bahishuye ibyiza bitatse u Rwanda bifuza kuzaza gusura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi aba bakinnyi babitangaje binyuze mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, ndetse na Visit Rwanda.

Aba bakinnyi bavuze ko bishimiye ibyiza by’u Rwanda banavuga ibice by’iki gihugu bifuza kuzaruhukiramo n’aho bifuza kuzatemberana ubwo bazaba bageze mu Rwanda.

Angel di Maria yatangaje ko yifuza gusura amashyamba arimo na Pariki ya Nyungwe, urusobe rw’ibinyabuzima, n’ibindi byiza bitatse u Rwanda, ndetse anatangaza ko yifuza kuba yazana mu Rwanda na Neymar Jr cyangwa Marquinhos.

Umutaliyani Alessandro Florenzi, yatangaje ko yifuza gusura amashyamba, ariko by’umwihariko ishyamba rya Pariki ya Nyungwe, akifuza kuba yaba ari kumwe na Leandro Paredes.

Moise Kean, yatangaje ko yifuza kumenya byinshi ku muco nyarwanda, agasura n’aho abami babaga batuye, ndetse akanirebera inka nyarwanda zizwi nk’inyambo.

Uyu mukinnyi yavuze ko yifuza kuzaza mu Rwanda ari kumwe na Mitchel Bakker cyangwa Thilo Kehrer, akaba yanasura inyamaswa akunda cyane “Ingagi zo mu misozi”.

Pablo Sarabia, we yifuza kureba ibyiza bitatse u Rwanda ari muri kajugujugu, akabasha guhura n’ingagi zo mu birunga.

Danilo Pereira ukomoka muri Portugl, yatangaje ko yifuza gutembera mu Rwanda n’igare, akareba ingagi zo mu birunga, akifuza kandi na we kuzana na Neymar Jr.

Diallo yavuze ko yifuza kureba Inyambo zo mu Rwanda, akanamenya byinshi ku bami ba kera ndetse n’uko babagaho aho bari batuye, akaba yifuza kuzazana na Pablo Sarabia, Moise Kean cyangwa se Idrissa Gana Gueye.

Rafinha Alcantra we yifuza gusura u Rwanda akanarara mu ihema, akabasha kwirebera ingagi zo mu birunga, akaba yifuza kuzazana n’umunya-Brazil Neymar Jr.

Mu Ukuboza 2019, nibwo Ikigo cy’igihugu cy’iterambere ‘RDB’ binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ cyagiranye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris-Saint Germain yo mu Bufaransa. Aya masezerano agamije kwamamaza ibyiza bitatse u Rwanda no gushishikariza abatuye isi kuza gusura u Rwanda.



Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3zplCM0

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)