Uwo muhango wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2021 wabimburiwe no kwerekwa amashusho y’abatangabuhamya bafite ababo bahashyinguye muri uru rwibutso, bavuze ko ku rwibutso ari ho baruhukira intimba baterwa no kuba batakibona imiryango yabo.
Aba bakozi basobanuriwe mu nshamake amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kubibwa muri Banyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yatangaje ko gusura Urwibutso byakozwe nk’uburyo bwo kwereka abakozi n’abakiliya b’iyo Banki ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko babari hafi.
Ati “Nk’umuryango wa Equity Bank Rwanda, dufite abakozi, abakiliya n’abandi duhura nabo muri rusange barokotse Jenoside. Gusura urwibutso ni ikimenyetso cyo kugira ngo dukomeze kubereka ko hari umuryango Nyarwanda ubashyigikiye.”
Equity Bank Rwanda yatanze miliyoni 3 Frw ku Rwibutso rwa Kigali, Namara akaba yasobanuye ko yatanzwe nk’umusanzu mu gushyigikira ibikorwa byarwo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri irenga 250.000.
Amafoto: Mucyo Jean Regis