Abibutswe ni abakozi icyenda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwibuka kandi byitabiriwe n'abakozi bake mu rwego kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abandi babikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.
Imiryango yose y'abahoze bakorera Sonarwa bakicwa muri Jenoside uko ari icyenda yari ihagarariwe muri iki gikorwa.
Uzanyinema Annonciata wari umugore wa Karangwa Innocent wishwe muri Jenoside ni we wavuze mu ijwi rya byagenzi be. Yatangaje ko yasigiwe abana babiri n'ubwo bari bamaranye igihe gito n'umugabo we.
Yakomeje ati "Nongeye gushima Imana cyane kuko twongeye guteranira aha, kuko iki gikorwa umwaka ushize kitabaye kandi nyamara ari igikorwa cyongera kutwubaka no kudusubizamo imbaraga kandi tukibuka n'isezerano twahaye abacu twabuze, n'ubwo tutangana n'uko twari dusanzwe tubikora ariko byibuze ubusa buruta ubusabusa."
Yasabye bagenzi be babuze ababo muri Jenoside kusa ikivi basize batushije.
Ati " Muri aka kanya nongeye kugaruka kuri mwebwe mwabuze abanyu, impamvu mbagarutseho ni ukugira ngo tujye twibuka tuzirikana amasezerano badusigiye. Twabasezeranyije ko ikivi basize tuzacyusa. Mugume ku mugambi wanyu mwibuke kandi mwiyubaka, ntimugaheranwe n'agahinda. Uko imyaka igenda ihita ni ko n'inshingano ziyongera, tugomba gukomera rero kugira ngo twubake u Rwanda rushya. Ni cyo nifuriza buri Munyarwanda wese kandi Imana izabidufashamo."
Umuyobozi wa Gahunda n'Imishinga muri IBUKA, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka biba bigoye kubona amagambo umuntu yakoresha uretse gukomeza abayirokotse.
Yagarutse cyane ku kamaro ko kwibuka yongera gushimangira ko bizahoraho igihe cyose.
Ati "Iyo twibuka, bituma twongera kuzirikana ibyiza abacu bakoraga, bakundaga, natwe tukabigira ibyacu. Ni umwenda ukomeye ku Banyarwanda kubera ko ari amateka akomeye ariko ku bacitse ku icumu ni umwihariko kuko twongera tukisanisha nabo, kandi ni ukubasubiza agaciro bambuwe, bigaragaza ko tubazirikana."
Yavuze ko kandi kwibuka bibumbatiye ingingo y'ubutabera n'igihango ndetse bigaha n'isomo ku bayikoze no ku barebereye ubwo yabaga.
Ati "Biduha kandi umwanya mwiza wo gusubira inyuma mu mateka kandi bituma nta n'undi muntu ukwiye kongera kugwa mu makosa nk'ayo abandi baguyemo akageza kuri Jenoside. Kwibuka bituma twongera gusesengura ibibazo n'ingaruka zayo bigatuma duharanira ko bitazongera. Iyo twibuka ni ipfunwe ku bayikoze ndetse no ku barebereye, abarokotse bakwiye kurushaho kwibuka ariko badaheranwa n'agahinda mu mutima."
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Sonarwa, Kamanzi Charlotte, yavuze ko hari bamwe mu bari abakozi bayo bari mu bakomeye bashishikarizaga Abanyarwanda gukora Jenoside, bityo ko bihanganishije ababuze ababo bahakoraga.
Yashimye kandi ko mu myaka yose ishize nyuma ya Jenoside, ubunyangamugayo bw'abakozi bwatumye ikigo kirushaho gutera imbere.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yongeye kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko n'udafite umubyeyi igihugu cyamumubereye.
Ati "Dufite igihugu cyiza, dufite umurage twarazwe, umurage w'amahoro, ubumwe ndetse n'ubwiyunge, kandi tuzakomeza kubiharanira. Ntimwihebe kuko u Rwanda dufite uyu munsi n'udafite umubyeyi yaramubonye kuko dufite u Rwanda rwiza."
SONARWA ni imwe muri Sosiyete z'ubwishingizi mu Rwanda zimaze kuba ubukombe kuko yashinzwe mu 1975, itanga ubwishingizi bw'imodoka gusa, ariko yakomeje kugenda yaguka igera no ku bwishingizi bw'ubuzima, ubwa rusange n'ubwishingizi bw'amatungo.