Abakunzi ba Ruhago bazinjira muri Weekend bazi iyegukanye shampiyona hagati ya APR na AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mikino ya nyuma yashyizwe ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nyuma y'uko yagombaga gukinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena ariko ikaza gusubikwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw'uko iriya mikino izakinwa hakomeza kwirindwa icyorezo cya COVID-19 kuko ubu na Stade Umuganda isanzwe yakirirwaho imikino n'amakipe amwe itari gukinirwaho.

Iyi ngengabihe igaragaza ko tariki 25 Kamena 2021 hazakinwa umukino wa Marine FC na Bugesera FC uzabera i Musanze, hakazakinwa umukino uzahuza APR FC na Rutsiro FC uzabera kuri Stade ya Huye.

Kuri uwo munsi kandi hari umukino uzahuza AS Kigali na Police FC ukazabera i Muhanda naho Rayons Sports a Espoir FC zikazakinira i Bugesera.

Iyi mikino izakinwa hari amakipe abiri ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe ku isonga hakaba hari APR FC ifite amanota 16 ikaba iyanganya na AS Kigali ariko iriya kipe y'Ingabo z'u Rwanda ikaba izigamye ibitego 14 mu gihe AS Kigali yo izigamye ibitego 10.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abakunzi-ba-Ruhago-bazinjira-muri-Weekend-bazi-iyegukanye-shampiyona-hagati-ya-APR-na-AS-Kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)