Abangavu barenga ibihumbi 98 batewe inda mu myaka itanu ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igiteye impungenge ni uko imibare y’abaterwa inda igenda izamuka buri mwaka, kuko yavuye ku bana 17 849 mu 2016, bagera ku 17 337 mu 2017, baba 19 832 mu 2018, bariyongera mu 2019 bagera kuri 23 628 mu gihe muri Nyakanga umwaka ushize, bari bamaze kugera ku 19 701.

Mu kiganiro cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage, UNFPA, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umubiri Wanjye, Agaciro Kanjye”, hagarutswe ku mpamvu iki kibazo gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda n’uburyo cyakemurwa.

Iki kiganiro cyitabiriwe na Depite Nyirabega Euthalie, Umuyobozi muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille ndetse na Dr. Kagaba Aphrodis uyobora HDI mu Rwanda bagaragaje ko ikibazo cy’ingutu kikigaragara mu bangavu baterwa inda.

Depite Nyirabega Euthalie yavuze ko uretse no kuba ari ikibazo ku muryango w’abo bana, biteye isoni ku gihugu kubona imibare nk’abangavu baterwa inda iri gutumbagira.

Ati “Ubundi ni ikibazo gikomeye kuvuga ngo imibare iri kwiyongera, buri wese yari akwiye kubigira ibye, kugira ngo bihagarare, akumva ko ubuzima bw’abamwegereye bufite byinshi buvuze kandi hagashyirwamo imbaraga nyinshi kuko biteye isoni kubona imibare ikomeje kuzamuka.”

Ku ruhande ry’Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera umwana muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire mu Rwanda, Batamuriza Mireille, yavuze ko biteye impungenge kubona buri mwaka abana baterwa inda barenga ibihumbi 17.

Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima, HDI, Dr. Kagaba Aphrodis, yavuze ko impamvu hakigaragara umubare munini w’abangavu baterwa inda, ari uko ababyeyi bataganirizwa ku buryo buboneye bwo gufasha abana babo mu bihe by’uburumbuke bwabo, asaba ko ibikorwa byo kuganiriza abana byakwiyongera mu mashuri ndetse no mu miryango.

Ati “Birakwiye kwigisha abagabo n’abasore ndetse n’abana bo mu mashuri, bakigishwa hagendewe ku matsinda bahuriramo ndetse bakajya banasurwa bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere. Ababyeyi na bo bakwiye kuganirizwa binyuze mu nsengero babarizwamo ndetse no mu itangazamakuru mu rwego rwo kubihashya.”

Mu biganiro bitandukanye, abana batewe inda bakunze gutangaza ko kimwe mu bibazo byatumye baterwa inda, ari uko bashukwa ndetse n’ababyeyi babo ntibabafashe mu kubona ubutabera, rimwe na rimwe batinya kwiteranya ndetse no kugibwaho igisebo n’abaturanyi.

Muri raporo ya UNFPA ku ihohoterwa rikorerwa abagore, hagaragara ko mu Rwanda abagore 89% ari bo babasha kwifatira umwanzuro ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yasabye abagore guharanira agaciro kabo ntibatinye abagamije kubahohotera kuko umugore wese ubasha kwifatira icyemezo ku buzima bwe ashobora kwirinda ibi bibazo.

Abangabu barenga ibihumbi 98 batewe inda mu myaka itanu ishize



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)