Abanyamahanga biga n’abakora muri Kaminuza ya Kigali basabwe kuba abahamya ba Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabwe kuri uyu wa 16 Kamena 2021, ubwo iyi kaminuza yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga 250 000 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi n’abanyeshuri bahagarariye abandi mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ariko muri bake baje hari harimo abanyamahanga benshi.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Tombola Gistave, yavuze ko impamvu bahisemo kuzana abanyamahanga benshi ku rwibutso ari ukugira ngo bige amateka y’u Rwanda, bityo bazabashe kuba abahamya bayo mu bihugu byabo birimo n’abahakana Jenoside.

Ati “Mu mahanga turacyafite abantu bahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo tuzanye abanyamahanga baje gusura Urwibutso, babona ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari isomo batwara niyo bageze iwabo haba hari icyo bamenye kuko baba bazi neza amateka yaranze igihugu cyacu.”

Yakomeje asaba aba banyeshuri kuba abahamya b’ibyo babonye mu rwibutso, bagafasha u Rwanda kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turabasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose, na bamwe bahakana ko Jenoside yabayeho bagahangana nabo, bakaba abahamya y’amateka babonye.”

Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Sam Aine, yavuze ko bazana abanyeshuri ku rwibutso, kugira ngo bafatanyirize hamwe kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside.

Ati “Turabwira abanyeshuri n’abavandimwe bacu b’abanyamahanga, ko tugomba gushyira hamwe dufatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi kugira ngo turwanye ikintu cyose n’umuntu uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya.”

Abanyeshuri n’abalimu basuye uru rwibutso bavuze ko bakozwe ku mutima n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda, bakangurira buri wese kwirinda gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwalimu ukomoka muri Nigeria, Prof Abdulrazaq Oniye, yagize ati “Ni ukuri hari abantu bashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko itabayeho, ibyo bavuga ni ibinyoma kandi nashishikariza Isi yose guhaguruka tukarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yarabaye nta muntu ufite uburenganzira bwo kuyihakana.”

Umunyeshuri uhagarariye abanyamahanga ukomoka muri Cameroon, Mbenghah Mirabeau, yavuze ko ari bwo akimenya ukuri ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside.

Ati “Aya ni amahirwe nabonye yo kumenya ibyabaye by’ukuri, abantu bakwiye guhagarika kubwira itangazamakuru ko nta Jenoside yabaye kuko ukuri kurayigaragaza, n’undi wese ushaka kumenya ukuri yaza kukureba hano.”

Kugeza ubu muri Kaminuza ya Kigali habarirwa abanyeshuri b’abanyamahanga 495 baturutse hirya no hino ku Isi.

Abasuye urwibutso basobanuriwe amateka y'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye ndetse igashyirwa mu bikorwa
Uyu muhango wakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19
Kaminuza ya Kigali yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Kaminuza ya Kigali yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Uhagarariye abanyamahanga biga muri Kaminuza ya Kigali yasabye Isi yose kuza kwirebera amakuru kurusha kubeshywa n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Tombora Gistave, yasabye abanyamahanga biga n'abakora muri Kaminuza ya Kigali bakwiye kuba abahamya ba Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwalimu ukomoka muri Nigeria, Prof Abdulrazaq Oniye, yavuze ko Isi ikwiye gufatanyiriza hamwe mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Sam Aine, yavuze ko bazana abanyeshuri b'Abanyamahanga ku rwibutso kugira ngo bafatanyirize hamwe kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Mucyo Jean Regis




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)