Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, amahugurwa y’uyu mwaka azaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Aya mahugurwa azafasha urubyiruko rukomoka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kumenya imiterere n’imibereho ya Amerika, bityo imikoranire yarwo n’inzego za Amerika ikiyongera, cyane cyane mu nzego z’abikorera.
Uru rubyiruko, kimwe n’urundi rwo hirya no hino ku Mugabane wa Afurika rwatoranyijwe, ruzitabira amahugurwa agera mu 100, yose azaba mu buryo bw’ikoranabuhanga, akazagirwamo uruhare n’inzego zitandukanye muri Amerika zirimo inzego bwite za Leta, iz’abikorera, n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Na nyuma y’uko iyi gahunda irangiye, abayitabiriye bazagira amahirwe yo gukomeza kwitabira andi mahugurwa ahuza abanyuze muri iyi gahunda, kandi nayo akaba ari undi mwanya mwiza wo kwihugura no kumenyana n’abandi bantu bashobora no kubaka imikoranire mu bihe biri imbere.
Iyi gahunda imara ibyumweru bitandatu, ikitabirwa n’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 25 na 35 rukomoka mu bihugu byose bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Buri mwaka, iyi gahunda yitabirwa n’urubyiruko rushobora kugera kuri 700, rufite imishinga y’udushya, inatanga icyizere ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika.
Muri rusange iyi gahunda yibanda ku kwigisha imiyoborere myiza, demokarasi, amahoro n’umutekano, iterambere ry’ubukungu n’ibindi bitandukanye.
Urubyiruko 4 400 rukomoka mu bihugu 49 bibarizwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rwitabiriye iyi gahunda, aho rwakoranye n’ibigo ndetse n’imiryango 2 300 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abanyarwanda 66 nibo bamaze kwitabira iyi gahunda kuva yatangira. Muri uyu mwaka, abazitabira iyi gahunda ni Marie Christelle Igihozo, Mary Musoni, Niceson Karungi, Elie Habimana, Jean Claude Mbonigaba, Sheila Uwase, Germaine Umuraza, Shilla Ndegeya, Gisele Kayitasirwa Ituze, Jean Paul Sekarema, Donat Nzigiyimana, na Justin Byiringiro Murengera.