Abanyeshuri baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa Nyafurika rigamije kwagura abana ubumenyi mu rwego rw’imitekerereze baturutse ku bigo bisanzwe bizwiho abanyeshuri bafite ubuhanga buhanitse mu masomo ahatangirwa.
Barimo Munezero Honorine wiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, AKimana Nadine wa ES Byimana, Abayo Joseph Desire na we wo muri ES Byimana, Mugisha Abdulkarim wa Riviera High School, Munezero Jean Nepo wa PS Ndera na Uwase Kelly wiga muri GS Saint André.
Muri irushanwa ry’imibare ntabwo ari imibare isanzwe abanyeshuri bahabwa ahubwo bakora ibizwi nk’ihurizo, bisaba umunyeshuri gutekereza cyane no kwagura intekerezo ze bikanamufasha guhindura imitekerereze mu gukemura ibibazo.
Ntabwo abitabira ari abanyeshuri biga imibare gusa ahubwo n’abiga ibindi bashobora kwitabira.
Ku rwego rw’Afurika, Team Rwanda yabaye iya karindwi mu bihugu 12 byitabiriye, naho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere, imbere ya Kenya na Uganda byari byitabiriye.
Umuvugizi wa AIMS mu Rwanda, Aime Frederic Rangira Gahaya, yabwiye IGIHE ko kugira ngo hatoranywe abagomba guhagararira u Rwanda habayeho gukora ibizamini mu byiciro bitandukanye bahereye ku rwego rw’ishuri baza kugera ku banyeshuri batandatu ari nabo bagomba guhagararira igihugu.
Bitewe n’uburyo iri rushanwa riba ririmo ibibazo bikomeye, yavuze ko akenshi abanyeshuri baryitabiriye bwa mbere babonamo zeru ariko siko byagenze ku Banyarwanda bari bitabiriye ku nshuro ya mbere mu nshuro 28 rimaze kuba.
Yagize ati " Ni ikizami cy’imibare kiba gikomeye cyane kigamije gufasha abanyeshuri kwagura imitekerereze n’uburyo bwo kwikemurira ibibazo. Ibizami babaha ntabwo ari ya mibare abanyeshuri biga ku ishuri, biba birimo ariko babaha amahurizo. Biba bikomeye cyane ku buryo n’uwiga Masters mu mibare ashobora kubireba akiruka. Ni ikibazo kimwe umunyeshuri ashobora kwicara akagikora amasaha nk’ane."
Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu yashyikirizaga ibihembo Team Rwanda, mu birori byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera, yagarutse cyane ku gaciro k’imibare mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati "Turi hano kubashimira ariko tunabasaba kurushaho kugira intego. twese turabizi ko imibare ari igikoresho gifasha abantu batandukanye, mu miryango runaka ndetse cyane cyane muri sosiyete mu gukemura ibibazo biduhangayikishije."
N’ubwo buri muntu akora ku giti cye muri iri rushanwa ariko umusaruro bawubarira hamwe nk’ikipe ihagarariye igihugu. Iri rushanwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere ryari riteganyijwe kubera muri Tunisie mu Mujyi wa Monastir ariko kubera icyorezo cya Covid-19 ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Kwitwara neza muri iri rushanwa byongera amahirwe umunyeshuri ashobora kuzagira mu buzima bwe buzaza aho yaba ari hose muri Afurika.