Abarangije amasomo muri Davis College and Akilah bashimiwe umurava wabaranze no mu bihe bya COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2021. Ni umuhango witabiriwe n’abanyeshuri bake bari bahagarariye abandi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni abasoje amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2020 muri Akilah Institute, rimwe mu mashami agize Davis College and Akilah rifite umwihariko w’uko ryigwamo n’abakobwa gusa.

Perezida wa Davis College w’agateganyo, Paul Swaga yavuze ko aba banyeshuri barangije amasomo yabo, kaminuza ibizeyemo ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati "Mbitezeho byinshi cyane kubera ko twabateguye neza kandi ndabizi ko bagiye guhindura aho ariho hose bazakorera kandi ndagira ngo mbabwire ko hari abafite imishinga bagiye gukoraho kugira ngo ive mu bitekerezo ijye mu bikorwa. mbitezeho cyane."

Swaga yakomeje avuga ko yizeye ko abakobwa bahawe impamyabumenyi bazagira uruhare mu guhindura ubuzima bwa bagenzi babo.

Ati "Nk’uharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa kandi nziko bagiye guhindura ubuzima bwa bagenzi babo bari hanze batigeze bagira amahirwe yo kuza muri Davis College na Akilah kwiga. Nibatangira ibikorwa byabo by’ubucuruzi buto bazabasha guhindura ubuzima bw’abandi bagore bari aho batuye binyuze mu buryo bwo kubafasha kubona icyo bakora bakinjiza amafaranga."

"Ku bazakorera mu bigo batandukanye biri hano hanze bazabasha kugira ibyo bahindura kuko muri Davis College na Akilah duha abanyeshuri bacu ubumenyi bwose bakeneye."

Elisabeth Dearborn Davis uri mu bashinze Davis College and Akilah wanakurikiranye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi yifashishije ikoranabuhanga, yashimiye aba banyeshuri uburyo baranzwe no kunga ubumwe no mu bihe bya COVID-19.

Ati "Mwerekanye ko mufite imbaraga no kudahungabana mwakomeje gukundana no gufashanya hagati yanyu muri ibi bihe biteye ubwoba ndetse murakura mu bijyanye n’ubuyobozi no kuzana impinduka, uyu wabaye umwaka w’impinduka kuri twese.

Turabashimira ko mwakomeje guhatana no mu bihe bikomeye

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyengiro, Irere Claudette wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye aba banyeshuri basoje amasomo yabo kubera ukuntu bakomeje kurangwa n’umurava no mu bihe bya COVID-19.

Yagize ati " Wabaye umwaka ukomeye kuri twe ndetse uba umwaka ukomeye kurushaho ku rwego rw’uburezi by’umwihariko nk’uko mwese mubizi. Kubasha guhagarara aha mwishimira uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri benshi muri twe bisa n’ibidasanzwe, mwarakoze cyane ku bwo gukomeza guhatana no gutuma twese tunyurwa n’ibyo mwakoze.Ku buyobozi bwa Davis College and Akilah mwarakoze gufasha abasoje amasomo yabo muri ibi bihe bishobora kuba ari bimwe mu bikomeye."

Nirere yashimiye Davis College and Akilah kubera uburyo yakomeje gufasha abanyeshuri bayo kwiga mu bihe bya COVID-19 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku ruhande rw’abahawe impamyabumenyi bavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba babashije gosoza amasomo nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Iqra Naeem yagize ati "Ndumva nishimye cyane, ndumva nezerewe kuko tubigezeho, ndibuka ibintu bikomeye twanyuzemo, amajoro twamaze tutaryama ndishimye kandi ndumva nejejwe na bagenzi banjye barangije amasomo."
Ibyavuzwe na Iqra Naeem byunzwemo na Mari Grace Ishimwe wavuze ko muri Akilah Institute yahakuye ubumenyi buzamubera impamba.

Ati "Bwa mbere nkihagera narishimye cyane kuko naje kubona ko ari ahantu heza hatandukanye n’izindi kaminuza. Nabashije kwigira, mbasha gutinyuka ndenga abavuga ko umukobwa atakwiga ikoranabuhanga ariko naje kubasha kujya ku isoko ry’umurimo ubu nkaba ndi guhatana nabo."

Yakomeje avuga ko ubumenyi yahawe buzamufasha guhangana ku isoko ry’umurimo kandi akitwara neza.

Ati "Batwigishije gutinyuka no kureba kure no gusesengura ibiri hanze ugamije gushaka igisubizo wazana ku bibazo bihari, nka njye wize ikoranabuhanga hari ibisubizo byinshi nshaka kuzana kandi niteguye guhatana n’abandi bari ku isoko kandi nizeye ko bizagenda neza."

Kuva muri Mutarama 2010 Akilah Institute for Women yashingwa, ni ku nshuro ya munani itanga impamyabumenyi ku bayirangijemo. muri Nzeri 2020 iri shuli ryigisha abakobwa ryaje kunguka irindi ryigisha abahungu n’abakobwa rizwi nka Davis College, guhera iki gihe byose bifata izina rya Davis College and Akilah.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyeshuri bake mu rwego rwo kwirinda COVID-19
Mari Grace Ishimwe wavuze ko muri Akilah Institute yahakuye ubumenyi buzamubera impamba
Abandi banyeshuri bakurikiranye uyu muhango bifashishije ikoranabuhanga
Abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi bagenewe ibihembo
Perezida wa Davis College w'agateganyo, Paul Swaga yavuze ko aba banyeshuri barangije amasomo yabo, kaminuza ibizeyemo ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry'umurimo
Iqra Naeem yavuze ko yishimye kurangiza amasomo ye nyuma y'igihe kinini yamaze yiga cyane
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyengiro, Irere Claudette yashimye aba banyeshuri kubera umurava wabaranze no mu bihe bya COVID-19
Ababyeyi bari bitabiriye umuhango wo kurangiza amasomo kw'abana babo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)