Ubusanzwe iki kigo cyishyura amafaranga ibihumbi 95 Frw ku biga mu mashuri yisumbuye na ho abo mu cyiciro cy’abanza bakishyura ibihumbi 85 Frw.
Ababyeyi bavuga ko bishyuye ayo basabwa buri gihembwe, bitatu bikaba byararangiye ariko batunguwe no kubona abana babo basohorwa mu ishuri bitewe n’andi bari gusabwa.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko badasobanukiwe impamvu abana bari kwishyuzwa ibihembwe bine kandi barize bitatu.
Umwe yagize ati “Twarishuye amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya gatatu, hashize nk’ibyumweru bibiri biga, batubwira ko tugomba kwishura andi nka yo.”
Undi ati “Bari kutwishyuza inshuro enye mu bihembwe bitatu ku buryo nabajije niba bazatanga indangamanota enye ko tugiye kwishyura kane, bati hoya ikigo cyarahombye mugomba kudufasha.”
Nubwo ababyeyi bavuga ko bari kwakwa amafaranga y’ibihembwe bine, Umuyobozi w’Ikigo, Bwaruhanga Willson, avuga ko atari amafaranga y’ishuri ahubwo ari ayo gufasha iri shuri gukemura ibibazo ryahuye na byo kandi ko yumvikanweho mu nama y’ababyeyi bahagarariye abandi.
Ati “Ababyeyi bemeranyijwe ko bagomba kongeraho amafaranga angana n’ayo bishyura ku gihembwe, kugira ngo ibibazo bitandukanye bicyemuke bikaba bijyanye n’utuntu duke twari dukenewe kugira ngo ubuzima bw’ikigo bwongere gutangira nyuma ya kiriya kiruhuko kirekire.”
Nubwo uyu muyobozi avuga ko hari ibibazo bigomba gukemuka, yongeraho ko ibyo bibazo atabisobanukiwe kuko byabaye ataragera muri iki kigo kuko aje kuhayobora vuba.
Ati “Ibyo ntimubimbaze cyane sindi bubijyemo kuko byakozwe ntahari. Naje ku wa Mbere nsanga kimwe cya kabiri cy’abana ntibishyuye amafaranga mbaza perezida icyo nakora arambwira ngo ni ukubirukana.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko bitari bikwiye ko abana birukanwa mu ishuri, ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.
Ati “Ni byo twahereye kera tubwira amashuri ko icya mbere atari ukwihutira kwirukana umwana; nk’ubu bageze igihe cyo gukora ibizamini ntabwo ari igihe cyo guta ishuri.”
“Ibyemezo bifatwa byose bigomba kuba birengera inyungu z’abana kugira ngo bajye ku ishuri bahabwe serivisi bakeneye, ibi rero birakurikiranwa kugira ngo turebe neza uko byagenze harakurikiranwa inyungu z’abana.”
Iri shuri risanzwe ryigamo abanyeshuri bagera ku bihumbi bibiri kimwe cya kabiri cyabo bakaba batarishuye aya amafaranga, ababyeyi babo bavuga ko batazi aho iyo nama yo kuyemeza yabereye ari yo mpamvu batayatanga.