Aya mahuguwa y’iminsi itanu yatangiye gutangwa ku wa 31 Gicurasi 2021 i Muhanga ku cyicaro gikuru cya RMI, yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri MINALOC barimo n’Umunyamabanga Uhoraho, abayobozi bakuru b’Umujyi wa Kigali n’uturere biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa 22.
Umuyobozi Mukuru wa RMI, Dr. Mulindahabi Charline, ubwo yasozaga aya mahugurwa, ku wa 4 Kamena 2021, yashimye umurava n’umuhate by’abayitabiriye kugira ngo bunguke ubumenyi bukenewe, buzabafasha kurushaho gukurikirana ya Leta aho bakorera hagamijwe kugeza iterambere rirambye kubaturage.
Yabasabye gushyira imbaraga mu gukomeza kwiyigisha, bakabaza mwarimu aho bakeneye ubufasha kugeza batsinze ikizamini gitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga cyitwa Project Management Institute (PMI) kugira ngo babone impamyabushobozi mu bijyanye no gucunga neza imishinga (Project Management Professional Certificate).
Dr. Mulindahabi yashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda burangajwe imbere n’imiyoborere myiza y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame ku nkunga ikomeye ihora itangwa kugira ngo Abanyarwanda bongererwa ubushobozi.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yashimye ubumenyi yungukiye mu mahugurwa ahamya ko buzabafasha guhindura byinshi mu gukurikirana imishinga ya Leta aho bakorera.
Yagize ati “Aya mahuguwa yateguwe mu rwego rwo kongerera aba bayobozi ubumenyi kuko aribo barukirikirana umunsi ku munsi uko imishinga ishyirwa mu bikorwa.’’
Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Joseph, yemeza ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora neza akazi bityo akaba yizeza impinduka nziza mu gucunga imishinga ya Leta.
Ikigo Mpuzamahanga cya PMI cyemeje ko RMI yemerewe gutanga ajyanye no gucunga neza imishinga (Registered Education Provider of Project Management Professional) guhera muri tariki ya 1 Mutarama 2020, ubu burenganzira bwongerwa uhereye tariki ya 20 Mata 2021.
Kugeza ubu RMI imaze guhugura abayobozi 89 muri aya mahugurwa ajyanye no gucunga imishinga kinyamwuga barimo 27 bo muri uyu mwaka; mu 2019-2020 bari 31 bo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), umunani bo muri Minisiteri y’Uburezi n’umwe wo muri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) naho mu 2018-2019, RMI yahuguye abakozi 12 ba Sena y’u Rwanda n’abayobozi 10 bakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.