Abarimu n'abanyeshuri b'Abanyarwanda bagiye gufashwa kurahura ubumenyi muri Singapore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nanyang Technological University (NTU) ni imwe muri kaminuza zigisha amasomo y'ikoranabuhanga na siyansi zikomeye ku Isi. Mu bushakashatsi U.S. News & World Report yakoze mu 2020 yayishyize ku mwanya wa 38 ku Isi.

Mu byagendeweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo ibijyanye n'amasomo atangwa n'ubushakashatsi kaminuza zishyira hanze ndetse n'uko zifatwa n'abantu bo hanze.

Iyi kaminuza kandi ifite amashami umunani arimo Energy & Fuels, Materials Science na Nanoscience & Nanotechnology, yaje mu ya mbere 10 ku Isi.

Amasezerano y'ubufatanye hagati ya NTU na Leta y'u Rwanda yashyizweho umukono ku wa 1 Kamena 2021. Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga watabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre.

Uretse aya masezerano yagutse agena ubufatanye mu by'uburezi, anashamikiyeho andi mato azashyirwaho umukono mu minsi iri imbere agena uko buzakorwa muri buri cyiciro cy'uburezi.

Amwe mu masezerano mato ashamikiye kuri aya ni ajyanye na gahunda y'amahugurwa azahabwa abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ajyanye n'ubufatanye mu masomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza, aho abanyeshuri b'Abanyarwanda bazajya bigishwa n'abarimu bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore mu buryo bw'ikoranabuhanga ariko bakazagira n'igihe cyo kujyayo kugira ngo bazabonane nabo imbona nkubone.

Andi masezerano ni azaba ajyanye no gutanga amahugurwa mu bijyanye n'imiyoborere ku bantu basanzwe bakora muri Guverinoma n'ibindi bigo, ajyanye na gahunda yo guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye cyane cyane mu bijyanye n'ubuyobozi bw'amashuri.

Uretse aya kandi hazasinywa amasezerano mato, afasha abarangije amasomo y'ikirenga bagikora ubushakashatsi gufatanya no guhugurwa na bagenzi babo bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore.

Amasezerano ya nyuma azasinywa ni ajyanye na gahunda yo guhanahana abarimu, aho abo muri Nanyang Technological University bazajya baza gutanga ubumenyi muri kaminuza zo mu Rwanda n'abo mu Rwanda bakajyayo. Ibi bizaba biri mu rwego rwo guhanahana ubumenyi mu byo bakora.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yabwiye IGIHE ko basinyanye n'iyi kaminuza amasezerano y'ubufatanye binyuze mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida wayo, ubwo bahuriraga mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos.

Dr. Uwamariya yavuze ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yagutse, hashyizweho n'amatsinda azafasha mu kunoza amato ayashamikiyeho kugira ngo nayo ashyirweho umukono.

Ati "Igikurikiyeho ni uko turangiza gusinya ayo masezerano yose, amatsinda yagiyeho buriya ejo twasinye amasezerano rusange ariko twatangiye no gukora kuri ayo ashamikiyeho, aho kuri buri masezerano uko ari atandatu dufite itsinda twashyizeho rikorana n'iryo muri Singapore kugira ngo bitangire vuba bishoboka."

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye u Rwanda ruzabwungukiramo byinshi bijyanye n'uburezi n'ubushakashatsi.

Ati "Ukurikije uko amasezerano ateye niba hariho uburyo buzafasha abanyeshuri kujya kwiga, hakabaho gufatanya gukora ubushakashatsi hagati y'abarimu bacu n'aba hariya ndetse bakaba banasurana, aho bamwe bazigira ku bandi ndetse hakabaho no kwigisha abarimu bacu uko amashuri ayoborwa, urumva ko tubifitemo inyungu cyane nk'igihugu mu bijyanye n'uburezi ndetse n'ubushakashatsi."

Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi gahunda izaba ireba abarimu n'abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta, gusa Minisiteri y'Uburezi yijeje ko izakomeza kureba n'uko abandi nabo babasha kubona ubumenyi bakeneye.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ashyira umukono kuri aya masezerano azafasha abanyeshuri n'abarimu b'Abanyarwanda
Umuhango w'isinywa ry'aya masezerano wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Nanyang Technological University (NTU) yinjiye mu bufatanye n'u Rwanda ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-azafasha-abarimu-n-abanyeshuri-b-abanyarwanda-kurahura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)