Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y'umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu munsi, Urukiko Rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, humviswe ubuhamya bw'abagizweho ingaruka n'igitero cy'inyeshyamba za FLN tariki ya 15 Ukuboza 2018.

Izo nyeshyamba za FLN ni umutwe w'abitwaje ibirwanisho ushamikiye ku rugaga rw'amashyaka MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina. MRCD yari igizwe na RRM ya Callixte Nsabimana, PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na CNRD Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka.

Mu batanze ubuhamya harimo Ngirababyeyi Désiré w'imyaka 31aho yagize ati 'Natwaraga imodoka y'abagenzi ya sosiyete Alpha yavaga Rusizi yerekeza Kigali aho twahagurutse saa kumi z'umugoroba maze ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 15 twageze muri Nyungwe rwagati. Dukase ikorosi dusanga abasirikare batari Abanyarwanda batambitse ibiti mu muhanda bahita batangira kuturasaho'

Yongeye ko ' bajagaragaye, naraguye kuko hari mu ikorosi, bari bajagaragaye bafite wasiwasi, umwe aravuga ngo uriya mushoferi mumuzane. Naribajije nti 'ese abasirikare b'Abanyarwanda nibo bari gutwika imodoka?'nashatse gukomeza kugendesha imodoka nubwo bari bari kuyirasaho, umwe mu nyeshyamba wari uhagaze mu ikorosi ahita arasa roquette imodoka igwa munsi y'umuhanda mu ishyamba. Nahise mena ibirahure by'imbere mu modoka mvamo, nsaba na bagenzi nari ntwaye kuvamo dutangira urugendo rw'ishyamba'

Ngirababyeyi we yasabye indishyi za miliyoni 137 Frw zirimo miliyoni 50 Frw zo kwivuza, miliyoni 66 Frw z'uko yamugajwe atakibasha kwikorera ibimubeshaho na miliyoni imwe y'ikurikiranaburubanza.

Mu bandi batanze ubuhamya harimo Habimana Zerote w'imyaka 30. Yari asanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri sosiyete itwara imodoka ya Alpha Express icyakora kuri uwo mugoroba yari yahagurutse mu modoka itwara abagenzi ya OMEGA ivuye Huye yerekeza mu karere ka Rusizi agiye mu bukwe no gusura ababyeyi.

Iyo modoka niyo yatwitswe bwa mbere n'inyeshyamba za FLN. Ubwo bari binjiye muri Nyungwe, inyeshyamba za FLN zatangiye kubarasaho. Ati 'Umushoferi yakase ikorosi bahita baturasa, bakimara kuturasa njye nibwira ko ari ibintu bisanzwe ariko nza kubona ko ari inyeshyamba. Nabonye ko bidasanzwe mbonye uwari uri imbere ahita apfa. Imodoka bahise bayiteramo igisasu barasa amasasu menshi ariko njye nari nicaye ku ruhande negereye umuryango.'
Ati 'Tumaze kubona ibintu bikomeye, ibyo twari dufite byose barabitwatse ibindi barabitwikoreza, batumanura mu ishyamba . Twagenze urugendo rw'amasaha ari hagati y'atandatu n'umunani. Baratujyana badukubita ibibuno by'imbunda n'inkoni.'

'Bakomeje kutujyana tuvirirana. Nka saa sita z'ijoro saa saba twageze aho ibirindiro byabo byari biri. Badusiga aho baragenda, ntabwo tuzi aho bagiye kuko bwari bwije.'

Habimana yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 50 Frw yo kwivuza, miliyomi 20 y'iyicarubozo yakorewe ubwo bari bari mu ishyamba, miliyoni 68.4 Frw y'impozamarira y'uko atakibasha gukora ibimutunga na miliyoni imwe y'ikurikiranarubanza.

Undi wa gatatu watanze ubuhamya ni Alice Kayitesi uzwi cyane muri Sinema Nyarwanda wavuze ko yifuza guhura imbonankubona na Callixte Nsabimana ndetse na Callixte Nsabimana nyuma yahoo bigambye ibitero we ari mu bitaro bya Kigeme.

Mu buhamya bwe Kayitesi yagize ati 'Twageze mu ishyamba rya Nyungwe butangiye kwira nuko dusanga ibiti mu nzira. Tuhasanga abantu bafite imbunda baratubwira ngo duhagarare. 'Bahise batangira kurasa, hari akana k'imyaka 15 kari kicaye iruhande rwacu bahise bakarasa mu mutwe. Shoferi yakomeje kugenda, tugeze imbere twumva ikintu imodoka kirayiteruye, irahengama igana mu ishyamba. Ikimara gucurama hari harimo abantu benshi bamwe bari kuboroga.

Hari umwana wari uri kurira inyuma yanjye ndebye nsanga mama we yapfuye, ariko umwana ari kuririra ku bibero bya nyina.'

'Badukurikije amasasu mbona abantu bari kubarasa ni abana bangana na we b'imyaka 23 na 25. Twakomeje kugenda tuvirirana, njye na mugenzi wanjye Bwimba wari warashwe bikomeye. Nanjye nari narashwe ariko sinabimenya. Twagenze urugendo runini. Bwari ubwa mbe mbonye ishyamba, bwari ubwa mbere nari mbonye intambara. Nabonye ishyamba ribi.'

Yongeyeho ati 'Twaraye mu ishyamba, bigeze saa kumi nibwo natangiye kugagara. Ntabwo nari mbizi. Umubiri wanjye wari wuzuye ibisebe hose n'ibiti byanjombye. Mbwira abantu twari turi kumwe, nti munkurure mungeze ku muhanda.' Baramfashe turagenda tugeze ku muhanda, mpabona abasirikare b'u Rwanda. Njye nagize ubwoba nsubira inyuma nirukanka sinari kwizera ko aribo. Abaturashe nabo bari bambaye impuzankano z'igisirikare cy'u Rwanda ariko zisa nabi , hamwe ugasanga bambaye ipantalo ya gisirikare barengejeho umupira usanzwe cyangwa ikote rya gisirikare.'

Yaje guhumurizwa, Ingabo z'u Rwanda zimwereka ko atari abagizi ba nabi ashira impumu aremera zitangira kumwitaho we na bagenzi be.
Ati 'Banjyanye i Kigeme mu bitaro nari natakaje amaraso menshi. Njye sinumvaga ko ari isasu. Twagezeyo, nari mfite amasasu mu kuguru barambwira ngo njye CHUB kuncisha mu cyuma, ntabwo nahatinze naratashye bakajya bampfukira mu rugo.'

Urubanza rurakomeje …warukurikira kuri iyi link

The post Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y'umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abarokotse-ibitero-bya-fln-babwiye-urukiko-inzira-yumusaraba-banyuzemo-mu-ijoro-ryo-kuwa-15-ukuboza-2018/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarokotse-ibitero-bya-fln-babwiye-urukiko-inzira-yumusaraba-banyuzemo-mu-ijoro-ryo-kuwa-15-ukuboza-2018

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)