Muri 36 bari imbere y'urukiko, icumi muri bo ni abanyamahanga barimo Abarundi umunani, umunye-Congo n'Umugande.
Aba barundi bireguye bahakana ibyaha bashinjwa barimo, Ndayizeye Saidi, Nduwayezu, Simpunga Grégoire na Ntezimana Tharcisse wo mu Kayanza, bavuze ko n'ubwo bari muri iyo mitwe bari bafite umwanya utabemerera gukora ibyaha kuko bose bari bafite imirimo iciriritse muri iyo mitwe.
Simpunga Grégoire yabwiye urukiko ko mu mutwe wa P5 yari umutetsi ndetse n'aho babaga bari hose yabaga atwaye imizigo bityo ko ntaho yari guhurira no kwica.
Yasobanuye ko yinjiyemo ashutswe kandi ko yari mu buzima bubi cyane ko afite umuryango w'abana bane yagombaga gushakira umugati ariko ngo ntiyari azi ko agiye mu ishyamba mu mutwe wa P5 urwanya Leta y'u Rwanda.
Nduwayezu we yavuze ko yajyanywe abeshywe ko agiye kujya mu Gisirikare cy'u Burundi. Yasobanuye kandi ko Abasirikare b'u Burundi ari bo bamuhererekanyije n'inyenshyamba za ba Mai Mai mu kuri Tanganyika akajyanwa muri Congo. Nduwayezu yavuze ko yasobanukiwe ko ari mu mutwe w'abagamije gutera u Rwanda amazeyo ibyumweru bibiri.
Mu kwisobanura kandi Nduwayezu yasobanuye ko akazi yakoraga muri P5 kari guhaha no gusenya.
Ubwo ubushinjachaha bwagagazaga ko yari afite ubushake mu gisirikare kuko yemeye kuva mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo agafatanya n'abandi urugendo rwo kujya kwihuza na RUD Urunana muri Kivu y'Amajyaruguru ngo barusheho no kwegera umupaka w'u Rwanda, Nduwayezu yahise asobanura ko ibyo gutera u Rwanda atari abizi ahubwo ko baje agira ngo bari kwimukira mu rindi shyamba, kandi we mu kuza yari yikoreye imyenda ariko ko nta mbunda yari afite.
Ubabunganira mu mategeko, yavuze ko aba Barundi bose bajyanywe bakagezwa mu mashyamba ya Congo bashimuswe kandi ko batari kubasha gutoroka n'iminsi bamaze muri iyo mitwe babayeho ku gahato.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwagaragaje ko nta cyari gutuma batitandukanya n'uwo mugambi mu gihe cyose batemeranya nawo kuko abo base bagiye bagaragaza ko bavuye mu Burundi bavuganye n'uwitwa Rashid w'Umunyarwanda kandi ko yari yabamenyesheje akazi bagiye gukora.
Bwakomeje busobanura ko muri bo banizerwaga cyane muri P5 cyane ko Ndayizeye Saidi n'ubwo yagaragarije urukiko ko yakoraga imirimo iciriritse, yaje kugirwa umuyobozi ushinzwe umutekano w'abayobozi b'uyu mutwe "Chief escort" bisobanura icyizere yagiriwe ndetse n'umuhate yari afite.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Simpunga Grégoire uvuga ko yashutswe na Mandela, atigeze agaragaza ubushake bwo kutawujyamo. Ngo kuba yarahabwaga uburenganzira bwo kujya guhaha yari afite umudendezo wo kuba yacika ariko nta bushake yagize.
Ikindi bwagaragaje ko Ntezimana Tharcisse na we yari umwe mu bizerwa bityo aza kugirwa umuyobozi w'umutwe w'abakoraga uburinzi, ngo ibyo byose bisobanura ko bari abizerwa muri P5.
Ubushinjachaha bwagaragarije urukiko ko ibyo bashingiraho bahakana nta gushidikanya ko babaye mu mutwe wa Gisirikare kuko bose banahawe imyitozo n'amahugurwa bya Gisirikare, ibyo kuvuga ko bahuye n'agahato katigobotorwa, bwavuze ko atari byo kuko ntawagerageje gucika muri bo ngo abure uko abikora.
Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane abakekwa bakomeza kwisobanura ku byaha bashinjwa.