Abarundi ibihumbi 27 bari barahungiye mu Rwanda bamaze gusubira mu gihugu cyabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena U Rwanda rwifatanyije n’Isi muri rusange kwizihiza uyu munsi wizihizwa buri mwaka guhera mu 2001.

Uyu munsi usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi hafi 125.000. Hafi 90% muri izi ziba mu nkambi zitandukanye hirya no hino mu gihugu, harimo iya Gashora, Mahama, Nyabiheke, Gihembe, Kiziba, Kigeme na Mugombwa.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ubuzima bwa benshi kigahungabanya ubukungu ndetse n’inkunga zagenerwaga impunzi zikagabanuka, u Rwanda rutadohotse ahubwo rwakomeje gukora uko rushoboye mu gukomeza kuzitaho.

Yongeyeho ati “Hari byinshi byakozwe mu micungire y’impunzi. Mu by’ingenzi harimo ko impunzi z’Abarundi zirenga 27.000 zafashijwe guhunguka ku bushake […] Hakomejwe kwakira impunzi ziturutse mu gihugu cya Libya, zimwe zishakirwa ibihugu bizakira, ndetse hanashyizwe imbaraga mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Corona virus no gukingira impunzi.”

Minisitiri Kayisire yavuze ko mu bindi byakozwe harimo kwimura imiryango y’impunzi igera ku 1.385 igizwe n’abantu 7.256 yari ituye mu manegeka akabije mu nkambi za gihembe na Kigeme zikajyanwa gutuzwa neza mu nkambi ya Mahama.

Yakomeje agira ati “Leta y’u Rwanda irashimira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR n’abafatanyabikorwa bose mu mikoranire myiza n’imbaraga bashyira mu bikorwa byo kurengera no kwita ku mpunzi umunsi ku wundi.”

Yasabye impunzi gukomeza kwitwara neza, zubahiriza amategeko y’igihugu ndetse no gukomeza kwimakaza amategeko yacyo.

Raporo ya 2019 na 2020 y’impunzi mu Rwanda yakozwe na UNHCR igaragaza ko impunzi nyinshi ziri mu Rwanda ari zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ u Burundi.

Izo muri Congo zatangiye kuza mu Rwanda guhera mu 1996, inyinshi zikaba zaraje hagati 2012 na 2013 zihunze umutekano muke ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru. Umwaka wa 2018 warangiye u Rwanda rufite impunzi z’abanye-Congo zibarirwa mu 75.740.

Impunzi zo mu Burundi zo zatangiye kuza mu Rwanda mu 2015, zihunze umutekano muke watewe n’ibibazo bya politiki. Mu 2020 u Rwanda rwari rufite impunzi z’Abarundi zirenga 69,423, gusa ubu zimwe zatangiye gutaha.

U Rwanda kandi rwakiriye impunzi zivuye muri Libya zirenga 600 ndetse inyinshi muri zo zabonye ibihugu by’i Burayi bizakira.

Aba bose bafashwa kubona aho gutura, ibyo kurya, bahabwa ubuvuzi ndetse n’abanyeshuri bagafashwa kwiga.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku mpunzi usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi hafi 125.000



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)