Abasirikare bakuru baturutse muri Bangladesh baje kwigira kuri RDF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basirikare bakuru basanzwe biga muri Bangladesh baje mu ruzinduko rwatangiye kuva tariki 20 kugeza tariki 24 Kamena 2021, baturuka mu bihugu binyuranye birimo Bangladesh, India, Malaysia, Nepal, Indonesia na Sudani y'Epfo.

Baje bayobowe na Maj Gen Ashraful Islam kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena wabonanye n'Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.

Nyuma yo guhura na Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, aba basirikare bagaragarijwe bimwe mu bikorwa by'Igisirikare cy'u Rwanda.

Maj Gen Ashraful Islam uyoboye iri tsinda avuga ko intego yabo yo kuza mu Rwanda ari ukwigira kuri iki gihugu ku majyambere gikomeje kugeraho bigizwemo uruhare n'Igisirikare cyacyo.

Yagize ati 'Twishimiye kandi kwiga amateka y'u Rwanda by'umwihariko ibijyanye na Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uburyo Igihugu cyabashije kwigobotora ayo mateka mabi.'

Iri tsinda kandi ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gicosi rushyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kabiri kandi banasuye Inzu ndangamateka yo guhagarika Jenoside ubundi bakaba banagaragarijwe uruhare rwa RDF mu bijyanye n'ubuvuzi ndetse no mu mibireho myiza y'abaturage.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abasirikare-bakuru-baturutse-muri-Bangladesh-baje-kwigira-kuri-RDF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)