Abasore benshi b'iki gihe bahangayikishijwe n'abagabo bakuru babatwarira abakunzi babo. Ese biri guterwa niki? – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe hari abasore benshi bakomeje gushavuzwa n'abakunzi babo babasiga bonyine bakisangira abagabo bakuru. Benshi muri abo bakobwa usanga baba bakurikiye ifaranga n'indi mitungo kuri abo bagabo bakuru akaba ariyo mpamvu bahitamo gusiga abasore bakundanye bakiri bato.

Si iyi mpamvu gusa kuko akenshi usanga abakobwa b'iki gihe bakunda icyo twakwita agahararo ndetse no gushaka kugaragara neza bituma bakundana n'abo bagabo kugirango bajye bagira ibyo babamenyera bibafasha gusa neza.

Uretse gushaka gusa neza hari n'indi mpamvu ituma abasore bakunda abakobwa muri iki gihe bisanga baririra mu myotsi kuko usanga abakobwa benshi bo muri iki gihe baratwawe n'iraha cyane bigatuma badukana imico yo gukururukana n'abagabo bafite imitungo kugirango bazayifateho nabo.



Source : https://yegob.rw/abasore-benshi-biki-gihe-bahangayikishijwe-nabagabo-bakuru-babatwarira-abakunzi-babo-ese-biterwa-niki/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)