Mu kiganiro na IGIHE, Umukozi w’Ishami Rishinzwe Ubworozi n’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Fabrice Ndayisenga, yasabye abategura aya mafunguro kwitwararika bagateka inyama z’ingurube zigashya neza.
Ati “Abadakora ubworozi bw’ingurube kinyamwuga batuma zizerera zikajya gutora imyanda y’abantu, ari naho zikura inzoka. Iyo umuntu ariye inyama z’ingurube zitatetswe neza ngo zishye, za nzoka ntabwo ziba zapfuye, ibyo bituma uziriye ahita yandura za nzoka, zamara kuba nyinshi mu nda zikajya mu bwonko zikamutera indwara yo kwitura hasi.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko n’inyama zindi zishobora gutera ibibazo, asaba abazitegura kujya babanza kuzimaramo amaraso.
Ati “Turacyafite ikibazo cy’ababaga amatungo nabi amaraso ntashiremo, itungo ryamara no kubagwa ntirikonjeshwe kugira ngo amatembabuzi aba mu nyama avemo. Iyo zitetswe atavuyemo, bikiyongeraho ko zitatetswe ngo zishye, udukoko tuba turimo dushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.”
Dr. Ndayisenga yavuze ko abategura inyama bakwiye kwita ku isuku yazo kugira ngo birinde ibyago zishobora kubateza.
Yagize ati “Abafite restaurant n’ahandi hategurirwa inyama, bagomba kuziteka zigashya kandi bakazikura ahantu hizewe habagirwa ingurube n’ubwo hataraba henshi, ibi byose bikajyana no kuzitegurana isuku ihagije mu rwego rwo kurinda indwara abari buzirye.”
Mu Rwanda hari ingurube zirenga miliyoni 1,200,000.