Abavuga ko nabaye Perezida wa Rayon ndi umukene sinzi icyo bashingiraho- Sadate #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyakazi Sadate ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangaje ibi mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Yateruye agira ati 'Hari abantu bavuga ko nabaye Perezida wa Rayon Sports ndi Umukene, nubwo ntazi icyo bashingiraho, reka mvuge nti : Ubuzima bwanjye nabuhariye uwiteka kandi yampaye Umutima wo kunyurwa na ducye yampaye. Igishoro cyanjye ni Ukuri, ubunyangamugayo no kuba umwizerwa kandi ntacyabihindura.'

Ubutumwa burebure yanditse kuri Twitter, bukurikirana, yakomeje agira ati 'Uwiteka azandide Umutungo nahuguza abandi kandi azampe ibinkwiriye. Iyo ngoswe n'ibibazo n'Ibigeragezo ni we nitabaza kandi arantabara, ambera ingabo inkingira, iyo mbuze amafaranga nitabaza inshuti kandi zikantabara kuko zinyizeye. Uzanyurwe n'ibyo utunze bizatuma utifuza iby'abandi.'

Ubu butumwa bwa Sadate burimo ibisa n'inama agira abantu, avuga ko abantu bakwiye kurangwa n'ubunyangamugayo n'ukuri kuko ari byo bituma bagirirwa icyizere.

Ati 'Ukiri muto uzamenya ibi azasumba benshi. Ntizatinye kwita ikintu uko kitwa kuko Umunyakuri ntagira ubwoba kabone niyo wakwasamirwa no mu nda y'Isi.'

Yakomeje agaruka ku bukene yashinjwe kuba yari afite ubwo yayobora Rayon Sports, ati 'Ubukene bukomeye si ukubura ubw'umutungo n'amafaranga, Ubukene bukomeye ni ukubura Ubwenge, Ubumuntu, Ubunyangamugayo. Uzatunge ducye tuguha amahoro ku mutima kuruta gutunga byinshi bituma uhorana Umutima ugucira urubanza, utitaba Phone utazi, uhora wihishahisha, wikanga baringa.'

Yasoje agira ati 'Kwicisha bugufi no kubaha buri wese ni ryo banga ryo kuramba, abo ubona Usumbya umutungo uyu munsi batariho hari byinshi utabasha kugeraho bahe icyubahiro cyabo kuko Imana yaremanye Umuntu icyubahiro, irinde kwiratana ibyo Imana yagutije kuko ntawumenya aho ejo azaba ageze.'

Uyu mugabo ukunze guterana amagambo na bamwe mu bazwi mu mikino mu Rwanda barimo abanyamakuru n'abayobozi b'amwe mu makipe, yatanze ubu butumwa busa nk'ubutanga inama ariko na none busa nk'aho hari uwo abwira nubwo ateruye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abavuga-ko-nabaye-Perezida-wa-Rayon-ndi-umukene-sinzi-icyo-bashingiraho-Sadate

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)